Icyifuzo kimwe muri bitatu Kagame yavuze ku bimukira kigiye kubahirizwa

Sangiza abandi

Ubwo Leta y’u Rwanda yakiraga abimukira n’impunzi bavuye mu gihugu cya Libiya bifuzaga gukomereza urugendo rwabo ku mugabane w’u Burayi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko hari amahitamo atatu ashoboka kuri bo, hakazakurikizwa icyifuzo cya buri umwe.

Ayo mahitamo atatu yashobokaga kuri aba bimukira nk’uko byatangajewe na Perezida Paul Kagame hari:

Gutegerereza mu Rwanda ko hari igihugu kizemera kubakira ku Mugabane w’u Burayi bakakijyanwamo

Gukenera gusubira iwabo, bakabifashwamo, ababyifuje bakagezwayo

Gushima u Rwana no kurukunda bakifuza kurubamo, bakahakirwa bagasangira ubuzima n’Abanyarwanda, n’ababyifuza muri bo bakaba bahabwa ubwenegihugu.

Muri izi nzira eshatu zashobokaga, iya mbere imaze kubona icyerekezo, kuko Leta ya Norvège yamaze gutangaza ko yiteguye kwakira abimukira 600 bakuwe muri Libiya.

Uko abimukira bakusanyirizwa hamwe iy bageze muri Libiya bashaka inzira yo kwambukira i Burayi

Abasabaga ubuhungiro bose hamwe ni 800, ariko abo Norvège izafata ni 600 barimo na bamwe mu bajyanywe mu Rwanda. Biteganyijwe ko iyi gahunda ikorwa muri uyu mwaka wa 2020, nubwo amatariki n’ukwezi bizakorerwaho bitarashyirwa ahagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *