SINA Gerard, Rwiyemezamirimo ntangarugero mu guhanga imirimo no gukunda igihugu

Sangiza abandi

Kuva yatangira kumenyekana ku bicuruzwa bye, Sina Gerard  wamenyekanye ku izina rya Nyirangarama yakomeje kuzamuka mu ntera ishimishije mu guhanga imirimo, guteza imbere “Made in Rwanda” no kuzamura ibikorwa binyuranye  kandi byose bikagira uko byuzuzanya.

Turagaruka  ku ngingo eshanu zigaragza imikorere ya Sina Gerard n’uburyo ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu.

Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Mu gihe benshi mu bakora ibikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi cyangwa ubworozi, bakoresha ibivuye kure cyane cyane mu mahanga,  Rwiyemezamirimo akaba n’Umushoramari SINA Gerard yatangiye ahahira abaturanyi be imbuto akenera mu ruganda rwe, ubundi agahingisha imirima y’imbuto zivamo imitobe, kandi igakurikiranwa n’ababijijukiwe ku buryo itanga umusaruro wishimiwe.

Mu bijyanye n’ubworozi, yoroye amatungo maremare, ariko ashyiraho n’akarusho ko kugira ingurube za kijyambere , korora imbwa za kizungu kandi ubworozi bwe bwose bugakorwa mu buryo bugezweho, haba mu ikoranabuhanga no mu gukurikirana amatungo yororwa, no kubahiriza ubuziranenge.

Kuzamura imibereho y’abatuye aho akorera

Kugira ngo Bwana SINA Gerard yitwe NYIRANGARAMA, byatewe no kuba ari ho akorera, afite uruganda n’icyicaro gikuru cy’ibikorwa bye. Ni ahantu hatari hazwi na benshi (mu nyito), ariko aho ahashyiriye ibikorwa bikenerwa na benshi cyane mu bahanyura, nk’amafunguro, icyo kunywa, ubwiherero n’ibindi, haragenda haramenyekana, hubaka izina, ku buryo nta modoka ihanyura idahaze ngo bagire icyo bahafatira, cyaba icyo kuharira cyangwa se gupfunyika impamba. 

Kumenyekana kwaho kwatumye izina nawe ubwe aryitirirwa, benshi bakanamwita Nyirangarama, kandi nawe ubwe yatangaje kenshi ko ntacyo bimutwaye, ahubwo ari ishema ryo kuba hari abazirikana ibikorwa bye. Gutandukanya Sina Gerard n’izina Nyirangarama cyangwa Entreprise Urwibutso ntibishoboka, kuko kubibamo abyitangiye kandi abikurikiranira hafi, yabaye umwe na Business ye.

Mu guteza imbere aho atuye, yahaye mbere na mbere akazi abahaturiye, imirima yabo ibona isoko , ahashyira ishuri ry’icyerekezo, ibikorwa by’amajyambere nka Banki n’ibindi birahegerezwa, kuri Nyirangarama harasirimuka, haba umujyi muto. Byose babikesha Sina Gerard Nyirangarama.

Guteza imbere Made in Rwanda

Nk’uko twakomeje kubivuga, Sina Gerard akoresha ibihingwa byo hafi ye, n’ibindi byinshi hafi ya byose bikenerwa mu ruganda rwe ni ibiva mu Rwanda imbere mu gihugu. Nubwo iyi gahunda ya “Made in Rwanda” igamije guteza imbere iby’iwacu yakomeje gukangurirwa ba Rwiyemezamirimo  n’Abanyarwanda bose muri rusange, SINA Gerard yatangiranye nayo abyibwirije, atagombye kubisabwa cyangwa kubyibutswa, kandi aracyayikomeje.

This image has an empty alt attribute; its file name is Si1-1024x581.jpg

Guhanga ibishya byatekerejwe gihanga

Umushoramari Sina Gerard ni umuhanga mu kuvumbura no guhanga ibituma ibyo akora bihora ari bishya ku bakiliya babyo baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abo hanze yacyo.

Buri gihangano cye agiha izina ry’ikinyarwanda kandi gifite igisobanuro cyimbitse, akanashyiramo ubusizi butuma byose bitangizwa n’inyuguti ya A. Sina Gerard afite “Akabanga”, “Agashya”,  “Akandi”, “Akarabo”, “Akarusho”, “Aka”, “Ako”, “Akanozo”, “Akanoze”,  “Akeza”,  ”Akaryoshye”, “, “Akera”, n’ibindi.

Sina Gerard akora imitobe (Jus), imivinyu (Wines), urusenda rwa mbere mu Rwanda, ibisuguti, Yoghurt, gutunganya amazi, n’ibindi byinshi.

Mu imurikagurisha Ngarukamwaka, SINA Gerard niwe muntu ku iti cye uba ufite inyubako yimukanwa ihanitse kurenza izindi, harazwi cyane kandi haramenyerewe, aho abantu biyakirira bakica isari. Banataramirwa n’ababyinnyi, hakaba n’abana bakora imikino ngororamubiri ihambaye, bityo abamugannye bagashira irungu. Kandi byose bigakorwa bizeye neza umutekano n’isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa bahasanga.

Kwitabira gahunda za Leta, Gukunda igihugu no kubitoza abandi

Ni kenshi Sina Gerard yagiye avugana n’itangazamakuru akaribwira ko ibanga rye ari ugukunda umurimo no gukunda igihugu. Kandi ibi si mu magambo gusa, ahakenewe umusanzu w’abenegihugu ntajya ahabura, akanitabira ibikorwa bikuru by’igihugu byaba ibibera mu Rwanda (nk’Umwiherero, Umushyikirano, Gusengera igihugu n’ibindi) n’ibibera hanze nka Rwanda Day cyangwa ibindi bikorwa bihuza abashoramari b’Abanyarwanda. Kuba byose abibonekamo ni uko aba adashaka gusigara inyuma mu byateza igihugu imbere, kuko nyuma yo kwiteza imbere n’umuryango we, agateza imbere aho akomoka, aho akorera, n’igihugu ntiyigeze akibagirwa.

Ubwitange bwa Sina Gerard ku murimo no guhanga ibihora ari bishya kandi bikenewe, byamuhesheje ibikombe byinshi n’amashimwe menshi, haba imbere mu gihugu , haba no ku rwego mpuzamahanga.

Williams N. John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *