Dr Mateke arashinja u Rwanda kumuhimbira ibyaha

Sangiza abandi

Minisitiri Wungirije ushinzwe imibanire n’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Dr Philemon Mateke avuga ko u Rwanda wamuhimbiye ibyaha, rukanabimwandikira ku mbuga nkoranyambaga rukoresheje urubuga ruhimbano rwamwitiriwe kuri Twitter.

Mu Kinyarwanda kinoze, Dr Mateke ahakana kuba yenyegeza umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda, akavuga kandi ko no gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda nta nyungu yaba abifitemo.

Minisitiri Dr Mateke yibutsa ko ari Umunyayuganda w’Umufumbira, Atari Umunyarwanda. Akavuga ko ku bijyanye no guteza umwuka mubi mu karere we na Perezida Museveni babeshyerwa kuko baharanira amahoro n’ituze mu Karere Uganda iherereyemo.

Dr Mateke Philemon

Anavuga kandi ko ibyo kuba hari ibiganiro yagiranye na Colonel Abega wari ukuriye ubutasi muri FDLR na La Forge Fils Bazeyi wari umuvugizi wa FDLR, atari byo, kuko ngo n’aba bavuga ko babigiranye babihakanye imbere y’urukiko.

Yivugira ko nta Twitter akoresha, ko iyatambutswagaho propaganda ari iyakozwe n’Abanyarwanda. Yabwiye umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika ati: “Ntubazi se? Barashaka kwangiza izina ryanjye”.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe,  Minisitiri wungirije ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda we aravuguruza ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Dr Mateke Philemon, agatanga n’ingero zituma adashidikanya ku byo yavuze n’ibyo yakoze bibangamiye ubusugire n’umutekano by’u Rwanda

Tega amatwi Dr Mateke na Ambasaderi Nduhungirehe

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *