“Mu Bugesera duhagaze neza” – Mayor Mutabazi

Sangiza abandi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yatangarije abanyamakuru ko Akarere ayoboye gahagaze neza mu nzego zose, umutekano, iterambere, ubuzima, uburezi n’ibindi.

Umutekano

Mu ncamake ku ishusho y’Akarere, Mayor avuga ku bijyanye n’umutekano yashimangiye ko ari ntamakemwa mu Karere ka Bugesera, haba imbere muri ko, haba no ku mbibi zako n’utundi turere.

Mayor Richard Mutabazi yavuze ko imibanire y’abaturage ba Bugesera n’abaturanyi bo mu Burundi ari ntamakemwa. No mu karere imbere hakaba hatekanye, ibibazo bikunze kuhagaragara ngo ni ubujura bw’amatungo n’urugomo rudakabije.

Ubuhinzi

Mu bijyanye n’ubuhinzi, Mayor Mutabazi yavuze ko Akarere ka Bugesera kagize igihe cyiza cy’ihinga, karejeje, basarura ibihagije, ubu bakaba bari kubishakira amahunikiro.

Gerayo Amahoro, umutekano mu muhanda

Umutekano wo mu muhanda nawo warahagurukiwe bihagije, imibare itangazwa n’aka Karere ka Bugesera ikaba igaragaza ko habagaho impanuka zirenze 10 mu kwezi zigahitana ababarirwa mu icumi hagakomereka ababarira muri 20, ariko ubu zikaba zaragabanutse cyane. Mayor Mutabazi ati: “Nibura abantu 10 bagwaga mu mpanuka abandi nka 20 bagakomereka , cyane cyane urebye nko mu kwezi kwa Gatandatu n’ukwa Karindwi, ariko ubu twarabihagurukiye muri gahunda ya Gerayo Amahoro, duhugura abatwara ibinyabiziga n’abagendera ku maguru, tunashyira imbaraga mu gukumira impanuka, kuva mu kwezi kwa cyenda impanuka zaragabanutse, ku buryo uku kwezi kwa mbere kurangiye nta muntu n’umwe uguye mu mpanuka mu Karere kacu”.

Uburezi muri Bugesera

Mu rwego rw’Uburezi Mayor Mutabazi yavuze ko ari ishema ku Karere ka Bugesera kuba Gafite iShuri rikuru RICA ( Rwanda Institute for Conservation Agriculture ) muri Gashora, riri ku rwego ruhanitse muri Kaminuza zo muri Afurika. Richard Mutabazi yavuze ko Akarere ka Bugesera gafite ishuri ryaje ku jmwanya wa Gatanu my yatsinze neza mu gihugu, ari ryo Maranyundo Girls School. Yongeyeho ko mu mashuri icumi yabaye aya mbere mu gutsinda neza ku rwego rw’igihugu, atatu ari mu Karere ka Bugesera.

Rwanda Institute for Conservation Agriculture

Ubuzima

Mu rwego rw’Ubuzima, Akarere ka Bugesera kahagurukiye kurwanya imiririe mibi, hashyirwaho ingamba nyinshi zo kubigereaho. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Yvette Imanishimwe yavuze ko mu Karere ka Bugesera kose abana bagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi ari 308, muri bo 281 bakaba badafite ikibazo gikanganye kuko bari mu ibara ry’umuhondo, abafite ikibazo gikomeye bari mu ibara ry’umutuku ni 27 ariko nabo bagikurikiranirwa hafi.

Iterambere

Ku bijyanye n’iterambere, imirimo yo kubaka ikibuga cy’infege irarimbanyije, umuhand anawo uri gusanwa n’inyubako ziwuturiye ziri kuvugururwa. Ikibuga cy’imikino (Stadium) nacyo kiri hafi kuzura 100%. Mayor Mutabazi Richard yavuze ko mu mwaka ushize imirimo yo kubaka Stade yari igeze ku gipimo cya 70%, ubu ikaba iri ku gipimo cya 96%, hasigaye duke cyane two kurangizwa.

Umuhanda Kigali – ugesera uri gusanwa no kwagurwa

John Williams NTWALI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *