Perezida Kagame yatangaje igihe azafungurira umupaka

Sangiza abandi

Mu gihe umupaka w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kirekire ufunze haba i Gatuna, Cyanika na Kagitumba, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari igitegerejwe ngo umupaka ubone gufungurwa.

Ubwo yahuraga n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo mu Rwanda kuwa 30 Mutarama 2020, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri iki kibazo, agaragaza ko u Rwanda rwishimiye intamwe Uganda yateye yo kurekura bamwe mu Banyarwanda bari bafungiyeyo, ko ariko iyo ntambwe idahagije.

Yavuze ko umupaka usa n’ufunze ari uwa Gatuna, ko iyindi ikora, ashimangira kandi ko Uganda niramuka iretse gutera inkunga imitwe irwanya u Rwanda, imipaka izahita ifungurwa, ati : « Bizahita byikora. »

Tega amatwi inkuru mu buryo burambuye :

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *