Inzige zari zaragaragajwe nk’icyorezo kigiye kwibasira ibihugu bimwe
Nubwo ikibazo cy’ibitero by’inzige gikomeje kwigaragaza cyane ubu cyane cyane mu bihugu bya Afurika ishyira Uburasirazuba, si gishya kuko cyari cyaragaragaje ibimeneysto mu myaka ibiri ishize, bigatuma mu gihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2019, Umuryago w’Abibumbye uburira ibihugu bimwe na bimw engo bitangire kwitegura guhanagana n’inzige.

Igitero cy’inzige: LONI iraburira Ethiopia, Kenya, Eritrea na Sudani
Umuryango w’abibumbye (ONU) wavuze ko niba ikiza cy’inzige muri Ethiopia kidashakiwe umuti, utwo dukoko twibasira imyaka dushobora “gutera” ibihugu bihana imbibi na Ethiopia.
Leta ya Ethiopia yasabye ko hagira “igikorwa cy’aka kanya” mu guhangana n’iki kibazo kirikwibasira leta enye muri leta icyenda zigize iki gihugu, nkuko itangazo rya ONU ribivuga.
Muri leta ya Amhara iri mu majyaruguru y’igihugu, abahinzi bamwe batakaje “hafi 100%” by’igihingwa cyeraho intete kizwi nka ‘teff’ cy’ingenzi mu biribwa byo muri ako gace, nkuko ONU ikomeza ibivuga.
Kugeza ubu, ibikobwa byo guhangana n’izo nzige ntacyo byari bwagereho.
Ishami rya ONU ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) rivuga ko ibikorwa by’abategetsi byanakomwe mu nkokora n'”umutekano mucye” mu bice bimwe by’igihugu.

Fatouma Seid, uhagarariye FAO muri Ethiopia, yagize ati: “Ducyeneye gukorana vuba mu kwegeranya ibicyenewe byihutirwa mu kongera ingamba z’ubwirinzi no guhangana [n’iki kibazo]”.
Mu cyumweru gishize, leta yavuze ko yohereje indege mu turere twibasiwe mu kugerageza guhangana n’icyo kibazo mu buryo buturutse mu kirere.

Muri rusange, inzige zo mu butayu zariye ibihingwa n’inzuri mu mirima yo mu bice bimwe bya za leta za Tigray, Amhara, Oromia na Somali – zimwe mu turere tugize Ethiopia.
FAO igereranya ko utwo dukoko turya ibimera bipima toni miliyoni 1.8 buri munsi mu mirima ifite ubuso bwa kilometero kare 350 mu icyo gihugu.
FAO ivuga ko niba ibindi bikorwa byo guhangana n’izo nzige ntacyo bigezeho, izo nzige “zishobora gukomeza kugenda muri Ethiopia zikanatera” amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya, ibice bimwe bya Eritrea n’igice cy’amjyepfo cya Sudani.
Byibazwa ko izo inzige zageze muri Ethiopia zivuye muri Yemen mu mezi atatu ashize.
kuru ya BBC
Inkuru bijyanye