KBS, ROYAL na RFTC, Icyambu cyo gukwirakwiza byihuse Coronavirus

Sangiza abandi

Icyorezo Coronavirus (Covid 19) kimaze kugera mu bihugu bisaga 80 hirya no hino ku Isi, hakaba ibyibasiwe cyane n’ibifite abakiri bake bayirwaye. Kugeza ubu Leta y’u Rwanda itangaza ko nta muntu n’umwe uyirwaye imbere mu gihugu.

Nubwo hafashwe ingamba nyinshi z’isuku no kwitwararika muri byinshi hirindwa iyi Coronavirus, hari abagaragaza impungenge ko hamwe na hamwe mu hatarashyizwe imbaraga mu kuyirinda hashobora kuzavangira imbaraga zashyizwe mu kuyirinda.

Bimwe mu byakozwe mu kwirinda Coronavirus mu Rwanda ni ukugenzura bya hafi buri wese winhjiye mu gihugu, by’umwihariko ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali (Kanombe) hakaba harashyizwe camera zibasha kumenya umuntu ufite ibimenyetso bidashirwa amakenga (nk’ubushyuhe bwinshi) akaba yashyirwa mu kato, agakurikiranwa anavurwa atanduje abandi.

Ahateranira abantu benshi nko ku mazu y’ubucuruzi, ku nsengero n’ahandi hashyizwe uburyo bwo gukaraba intoki  hakoreshejwe amazi meza n’amasabune yica udukoko dutera indwara (microbes), kandi abatari bake kubimenyera nubwo byari byatangiye bigora bamwe na bamwe.

Mu gihugu cya Korea y’Epfo amadini aherutse gushyirwa mu majwi ko yagize uruhare mu ikwirakwizwa rya Corona Virus kubw’ingamba nkene zo kuyirinda mu gihe akoranya abantu benshi, ndeste bamwe mu bavugabutumwa bakaba barasabye mbabazi Leta ya Korea.

KBS, ROYAL na RFTC zibasgha gukwirakwiza byihuse iki cyorezo , kiramutse kigeze mu Rwanda

Mu Rwanda ho, hamwe mu hateye inkeke cyane ko hashobora gukwirakwiza byihuse Coronavirus iramutse igeze mu gihugu, ni mu modoka zitwara abagenzi barenze ubushobozi bwazo, aho bagenda babyigana, bakandagiranaho, bahirimanaho, ariko nako bakorakoranaho batabiteguye. Ibi bikunze kubaho nk’iyo izi modoka zigeze mu makoni, cyangwa iyo zafashe umuvuduko muremure.

Reba uko abantu bagenda babyigana muri KBS, Royal na RFTC

Izi modoka ziswe SHIRUMUTETO, zizwiho guhaguruka muri Gare ari uko zimaze gupakira no gutsindagira zikarenza, ku buryo ku myanya 32 y’abantu bicaye, hongerwamo abahagaze bashobora gukabakaba cyangwa kurenga 80 nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagenzi bazigendamo, bavuga ko kenshi ziba zitwaye abantu barenze ijana.

Mutimucyeye Shamim avugana na IREME News kuri iyi ngingo yagize ati : « Mu gihe ahahurira abantu benshi hatangiye gushyirwa aho gukarabira,  bizahinduka impfabusa kuri benshi batega izi bus zo zonyine zemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, kuko abahagarara ni bo benshi, kandi bakagenda bamanitse amaboko. Aho baba bafashe, birumvika neza ko bahasiga imyanda bafite mu ntoki zabo, bikirirwa bityo umunsi wose. Ibi bisobanuye ko uwaba ayirwaye aho yafashe hakwanduza abandi bose bahakora, umunsi ukarinda urangira bacyandura kandi we yavuye mu modoka kera. »

Kayitaba we avuga ko icyo abona gikenewe ari uko ibi bigo byareka kwifuza inyungu y’umurengera mu gihe hakenewe kurengerwa amagara ya benshi. Yongeraho ko kandi kenshi atangazwa no kubona abashinzwe izi modoka bahora bapakira bakarenza urugero mu gihe hari izindi bisi zabo ziba ziparitse zishomera.

Utarashatse gutangaza amazina ye, we avuga ko nuwbo abayobozi babyirengagiza ku mpamvu zo kuba badatega izi modoka rusange, ingaruka nabo zabageraho kuko nyuma yo kuva muri izi modoka, bahurira n’abandi mu biro, mu mashuri, mu nsengero, mu isoko, mu nama, n’ahandi.

Leta y’u Rwand ibivugaho iki ?

Kugeza uyu munsi ntacyo Leta iratangaza kuri izi mpungenge zifitwe n’abatari bake, ku kubasha kwanduzwa mu ngendo rusange z’abapakira abagenzi bakarenza urugero.

Minisiteri y’Ubuzima yasohoye amatangazo menshi yerekeye isuku, ariko ntiyigeze ivuga ku bagenzi mu modoka rusange.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yasohoye itangazo ribuza guhoberana no kuramukanya mu ntoki, ariko nayo ntacyo yavuze kuri izi ngendo rusange.

No mu itangazo rikimara gusohoka none ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ryashushe nk’irikusanyiriza hamwe  ibyavuzwe mbere hose, ariko ntacyo rivuga ku batwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Public Transort) mu nzira zibasha gukwirawiza byihuse icyorezo cya Corona Virus.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ku gukumira Coronavirus

IREME News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *