Dr Francis Habumugisha yafunguwe

Sangiza abandi

Dr Francis Habumugisha benshi bita Good-Rich ntakibarizwa mu gihome, nyuma yo kurekurwa , ahawe igifungo cy’umwaka gisubitse  mu rubanza rwaraye rusomwe I Kigali.

Ejo kuwa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali rwasomye imyanzuro y’urubanza rwa  Dr Francis Habumugisha, Umuyobozi wa Goodrich TV akagira n’ibindi bikorwa nzahurabuzima.

Urubanza mu mizi rwaburanishijwe kuwa kabiri ushize tariki ya 03/03/2020,  Dr Francis aburana n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa no kwangiza igikoresho cy’undi.

Urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe usubitse, bisobanuye ko akomeza ubuzima bwe hanze y’igihome. Ku ndishyi za miliyoni 30 zari zarasabwe n’abamureze Diane Kamali na Madeleine Nzaramba , urukiko rwageneye buri umwe miliyoni imwe. Kimwe mu byo bashingiragaho basaba indishyi nyinshi ni ukuba ngo barasebejwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko Urukiko rwanzuye ko nta kimenyetso ko ibyanyujijwe kuri izo mbuga nkoranyambaga byaba byarakwirakwijwe na Dr Habumugisha.

Ku busabe bwo kwishyura  abunganizi babo buri wese yari yasabye guhabwa miliyoni imwe ariko urukiko rwabageneye buri umwe ibihumbi 500.

Gusubikwa kw’igihano cy’igifungo biteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (mu Rwanda), ingingo igira iti, “Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5). Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha. Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha ruburanisha. Gishobora gutegeka isubika ry’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo…”

Kimwe mu byahaye icyizere Urukiko mu rubanza rwa Dr Francis Habumugisha ni ukuba yarakomereje ibikor wa bye hanze y’u Rwanda nyuma yo gufungurwa by’agateganyo kuwa 23/09/2019, bityo benshi bagakwirakwiza amakuru ko yatorotse ubutabera kandi ko atazagaruka. Ariko we yatangaje ko azagaruka akaburana, kandi koko kuwa 19/12/2019 yigaruye mu gihugu aniyereka inzego zibishinzwe zirimo n’urw’ubugenzacyaha.

Inama ku buzima zitangwa na Dr Francis Habumugisha wazisanga kuri Muganga Online

Williams

Inkuru bifitanye isano:

5 thoughts on “Dr Francis Habumugisha yafunguwe

 • 13th March 2020 at 8:02 am
  Permalink

  Erega n’ubundi ntawe utarabibonaga ko kariya gakob akishakiraga hit no kurya ku mafaranga katavunikiye, Naho ubundi nta case yo kujya mu rubanza yarimo kabisa

  Reply
 • 13th March 2020 at 12:15 pm
  Permalink

  Ahubwo se turongera guhura ryari muri Alliance?

  Reply
 • 14th March 2020 at 3:19 am
  Permalink

  Karibu cyane Dr Francis

  Ngiwno ukomeze ibikorwa byawe mu gufasha abanyarwanda kwibungabungira aagara yabo

  Reply
 • 16th March 2020 at 8:21 pm
  Permalink

  Welcome back Doctor.
  I knew it that you’ll be set free.

  Reply
 • 17th March 2020 at 1:58 pm
  Permalink

  Here is a very good news.
  I like it

  Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *