Perezida Kagame atanze isomo ku kwirinda Coronavirus

Sangiza abandi

Mu gihe mu bihugu bisaga 120 ku Isi havugwa icyorezo cya CoronaVirus, ku nshuro ya mbere mu Rwanda naho hamenyekanye umuntu umwe uyirwaye, ubu yatangiye kwitabwaho. Perezida Paul Kagame yatanze inama ngenderwaho z’ibanze mu gukumira no kwirinda Covid 19.

Kuri uyu wa 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yasohoye itangazo rigufi rivuga ko hari Umuhinde umwe wapimwe agasanganwa ibimenyetso by’ubwandu bwa Covid 19. Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko hashize iminsi irindwi uyu Muhinde ageze mu Rwanda, yinjiye anyuze ku Kibuga cy’indege avuye i Mumbai mu Buhinde, kuwa 08/03/2020.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima

Nyuma y’iri tangazo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatambukije mu ndimi ebyiri (Ikinyarwanda n’Icyongereza), ubutumwa bugira buti:

“Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya #COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira @DrTedros na @WHO bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.”

Perezida Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda agira ati:

“Mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere ufite Coronavirus. N’uko byakomeje kuvugwa n’abandi, gukuka umutima sibyo byadufasha. Ahubwo kwita ku mabwiriza atanaruhije nibwo buryo bwo kwirinda no kurinda abandi.”

Perezida Paul Kagame yunzemo ati:

“Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’Abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

Perezida Kagame yatanze isomo ku kwirinda COVID19

Uretse ubu butumwa bwo guhumuriza Abanyarwanda, Perezida wa Repubulika yanabibukije ariko anamenyesha abatabizi, zimwe mu nzira z’ibanze zo kwirinda no gukumira COVID19.

“Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nkuko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa).”

COVID 19 ni izina mpine rya COrona VIrus Disease 2019, icyorezo cyatangiye gukangaranya Isi mu mpera z’umwaka wa 2019, gihereye mu gihugu cy’u Bushinwa. Kugeza ubu iyi ndwara iravugwa mu bihugu bisaga 120 ku Isi yose, habariwemo 17 bya Afurika, mu karere u Rwanda ruherereyemo ikaba ivugwa muri Kenya na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *