Urusimbi n’ibiryabarezi byahagaritswe muri Kigali

Sangiza abandi

Muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bwa Corona Virus, ibigo bicuruza urusimbi n’ibiryabarezi nabyo byategetswe guhagarika ibikorwa byabyo kugeza igihe bizahabwa amabwiriza mashya.

Kuva kuwa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020, ibiryabarezi , urusimbi, no gutega ku mikino inyuranye byahagaritswe ku butaka bw’u Rwanda, nka bimwe mu bikorwa gihuza abantu benshi, hakabaho no guhererekanya amafaranga kwa hato na hato, bimwe mu bibasha kuba inzira yoroshye y’ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Ibigo bicuruza urusimbi n’ibiryabarezi byafungiwe ni : Fortebet (Hose mu gihugu), New Oriental Casino (Gishushu), Casino Kigali (Kimihurura), Lin & Gao Kigali Gaming Center (Nyarugenge), Luckybets, Premier Bet, n’ibindi bigo binyuranye bicuruza ibiryabarezi n’urusimbi rw’umupira w’amaguru.

Bamwe mu bakora muri ibi bigo bavuga ko igihe bahawe cyo gufunga imiryango ari ibyumweru bibiri, mu gihe ku ruhande rwa Leta ibikorwa binyuranye biri gufungwa bizafungurwa bitewe n’uko ikibazo cya Coronavirus kizaba cyifashe.

Ibikorwa bimaze guhagarikwa by’agatenganyo mu Rwanda ni amashuri, insengero, imikino n’imyidagaduro bihuza imbaga, gusura amagereza, ubukwe, hakaba hiyongereyeho urusimbi n’ibiryabarezi.

Hagati aho bamwe mu bakina uru rusimbi n’ibi biryabarezi biganjemo abamotari, baratangaza ko bagiye kuba babonye agahenge ku mafaranga babitangagamo buri munsi, babitegerejemo inyungu batajya babona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *