Ese Polisi yaba igongana n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19?

Sangiza abandi

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente agaragaza ibyemewe n’ibitemewe gukorwa muri ibi bihe bidasanzwe. Hamwe na hamwe haranugwanugwa ko aya mabwiriza ahonyorwa n’inzego zagafashije mu kuyubahiriza.

 Mu mabwiriza ya Minisitiri w’intebe, ingingo ya 9 iragira iti “Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana”. Iyi ngingo ntirimo ariko cyangwa nyamara (However/Pourtant), bisobanuye ko yo ubwayo yihagije mu kumvikana uko iteye.

Uyu munsi kuwa mbere tariki ya 23/03/2020 Polisi yageze mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu gasanteri kitwa Beretwari (Belle Etoile), isaa 08h19 itangira gufunga restora zihari, badasobanuriwe ikintu na kimwe, mu gihe kandi nta bantu baziriragamo.

Resitora yahereweho ifungwa, nyuma yo gusohoramo abakozi bayo

Ubwo umupolisi yinjiraga muri iyi Resitora agasohora shishi itabona abayikoramo, yakomereje hanze atatanya abahisi n’abagenzi ababwira ngo “Muve ku mihanda mujye kuryama”. IREME News twari duhari dukurikirana uko byifashe.

Ntitwabashije gufotora uyu mupolisi wari uyoboye iki gikorwa, twabyirinze kubwo kwanga rwaserera kubw’amahane yari afite, ariko twafotoye ipikipiki agendagaho ifite ikirango RNP 147 AC, aho yari amaze kuyiparika, mu gasanteri Belle Etoile.

Umukozi umwe wa Resitora yahise asohoka akuraho kandagira-ukarabe arayinjiza ngo afunge, uyu mupolisi akomeza afungisha n’ahandi , ariko akaba yabanzaga guhamagara kuri telephone urwego tutabashije kumenya.

Tuvugana n’umwe mu bakozi basohowe muri iyi resitora yagize ati:

Sinivuga izina, ariko sinzi impamvu badufungiye kandi ejo twarakoze twubahiriza ibyo Leta yategetse, n’ubungubu twari turi gutegura ibyo abantu baza gukenera mu masaha ari imbere, …

Undi muturage hafi aho wijujutaga twamubajije impamvu, adusubiza agira ati:

Nitwa Jacques, ndi umuselibateri, mba naje hano ku ndege gushaka ibiraka ariko ubu ntibiboneka kubera ngo icyorezo. Kubera ko ntateka hariya niho nariraga, none se nibafunga za resitora zose twe tuzabaho dute? Nibura se basi kuki batatubwira izo bemerera gukora ngo abe ari zo tujyamo!

Twifuje kumenya niba iki gikorwa ubuyobozi bw aPolisi bukizi kandi niba bwemeranya nacyo, tubaza Umuvugizi wa poisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ibibazo bibiri:

Hano ku Gisozi,  hari umu Police Officer uri gufungisha Restaurants zihari ngo ntizemerewe gukora. Ntibyaba binyuranya n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yemera ko zigaburira ababitahana? Ese umupolisi uri kunyuranya  n’inshingano akaba yahutaza bamwe muri iyi minsi y’akato rusange,  akurikiranwa ate? Uhutajwe we atabariza he?

Nta gisubizo twigeze duhabwa na Polisi y’u Rwanda.

NDLR: Ariko nk’uko bisanzwe twizeye ko Abanyarwanda bari buze guhabwa igisubizo twe tutahawe, kuko nkuko bisanzwe bitugendekera rimwe na rimwe, tubaza inzego z’umutekano ntidusubizwe, ariko ibisubizo bikanyuzwa mu bindi bitangazamakuru cyangwa mu zindi nzira. Ntibitugwa nabi,kuko tuba twatumikiye mwe mudutuma, kandi icyo gihe nabwo muba musubijwe

Ibi bije bikurikira kuba ku munsi w’ejo ku cyumweru Abapolisi n’inzego z’ibanze barabujije abacuruza Mobile Money gukora akazi kabo ngo ntikemewe, bakagasubiraho ari uko Minisitiri Dr. Shyaka Anasthase agize icyo abivugaho kuri Radio na Televizio zikorera mu Rwanda.

Ibi bikaba bigaragaza ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu bapolisi batigeze basobanurirwa neza aya mabwiriza yo muri ibi bihe bidasanzwe, bakaba kandi batanazi neza icyo itegeko riteganya ku mirimo ikomeza gikorwa, n’igomba guhagarara.

Amabwiriza arambuye ya Minisitiri w’Intebe ku Gukumira Coronavirus

Williams John

0788354296

Inkuru bifitanye isano

2 thoughts on “Ese Polisi yaba igongana n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19?

  • 23rd March 2020 at 12:34 pm
    Permalink

    Ko mu itangazo nta bintu byo gukubita bavuzemo none inkoni ikaba iri kurisha bagusanze ku rubaraza rw’iwawe???????

    Reply
  • 23rd March 2020 at 1:21 pm
    Permalink

    Mwebwe muravuga mutazi ibiri kubera hano iwacu i Nyamirambo. Ngo nta kazu ka capati bashaka, ukagira ngo tuizaya amafiriti nkabo

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *