Hamenyekanye impamvu Polisi yafunze uburiro

Sangiza abandi

Mu nkuru twabagejeho igaragaza igfungwa rya Restaurant ku Gisozi/Beretwari mu buryo abayigana bise guhohotera, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buratangaza ko ibyakozwe ari ukurinda ubuzima bw’abaturage.

Mu kiganiro cyihariye (Exclusive Interview) Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yahaye IREME News, yasobanuye ko Restaurant ISANGE (hamwe n’izindi zafunzwe), byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabiwiriza ya Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukmira no kwirinda icyorezo cya CORONA Virus.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko Resitora yafunzwe yarenze ku mabwiriza abuza abantu kurira muri za Restora muri iyi minsi, ahubwo baba bagomba gufata amafunguro bakayatahana, kuko ngo hasanzwemo abantu bicaye.

CP Kabera yavuze kandi ko ari abakiliya, ari na ba Nyiri Resitora zikora ibyo, bose baba bari mu makosa bashobora guhanirwa.

INKURU BIFITANYE ISANO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *