“Ntitugamije gufunga no guhutaza, turashaka ko mwirinda” – Police
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera amaze iminsi itatu asubiramo ubusitsa ko ibihano bikazwa ku bantu bakomeje gukerensa amabwiriza n’ingamba zashyizweho ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Corona Virus.
Bimwe mu byo adahwema kwibutsa abantu ni uko hari n’igihano cyo gufungwa no gucibwa amande ku batubahiriza ibi bikurikira:
Gusohoka mu rugo nta mpamvu ifatika ihakuvana, ni icyaha gihanwa n’amategeko muri ibi bihe bifite mabwiriza abibuza
Kwicara muri Restora ukariramo , ni icyaha gihanwa ku wicayemo no ku wamugaburiye, kuko amabwiriza avuga ko icyo Restora zemerewe ari ugutanga ibyo batahana (Take away)
Kwirundanya ahantu muri benshi, haba mu masoko cyangwa ahandi, ntibyemewe.
Gusohoka uvuga ko ugiye gukora Sporo ntibyemewe, yikorere iwawe mu rugo
Gucuruza ibindi bitari ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, birahanirw amuri iyi minsi
Gufungura akabari, cyangwa gucuruza inzoga rwihishwa
N’ibindi.
Kurikira birambuye uburyo Polisi y’u Rwanda yihanangiriza abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus. Ibihano birahanitse
IREME News