Umuturage yatanze miliyoni ijana zo gufasha abahungabanyijwe na Coronavirus

Sangiza abandi

Mu gihugu cya Uganda, umunyemali Hamis Kiggundu bakunze kwita Ham yatanze miliyoni ijana mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Hamis yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko Leta ya Uganda itangiye kugaburira abakennye n’abandi batabasha kubona ikibatunga muri iyi minsi abantu batemerewe kujya ku mirimo.

Inkunga ye ya miliyoni ijana z’amashilingi ya Uganda , Hamis yayitanze ayinyujije kuri Minisitiri w’Intebe wa Uganda Dr Ruhakana Rugunda  ari na we Muyobozi ukuriye itsinda rikurikirana icyorezo cya Covid19 ku rwego rw’igihugu. Hari hari kandi na Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr Dr. Jane Ruth Aceng.

Mbere yo gutangira ibikorwa byo kugaburira abaturage ba Uganda badafite amikoro yo kubatunga muri iyi minsi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatanze impuruza ku banyemali n’abandi bumva babishoboye, kuba bagira icyo bigomwa bakunganira abatabasha kwibeshaho muri iyi minsi Isi yose ihanganye na Coronavirus.

Muri Kampala niho hatangirijwe igikorwa cyo gufasha abashonje, kikaba cyarahagarikiwe n’inzego z’umutekano ziganjemo abasirikare ba UPDF, kugira ngo ibiribwa bitanyerezwa cyangwa bigahabwa abatabigenewe, nkuko byuagiye byumvikana mu bindi bihugu bimwe na bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *