Abanyamakuru bafunzwe bakurikirana inkuru ku itangwa ry’ibiryo ku batifashije

Sangiza abandi

Abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru gikorera kuri Murandasi AFRIMAX TV batawe muri yombi bagiye gukora inkuru yo guha imyaka abaturage badafite amikoro yo kwigaburira muri iyi minsi badafite icyo binjiza kuko imirimo hafi ya yose yahagaritswe muri gahunda yo kwirinda no gukumira Coronavirus.

Abanyamakuru batawe muri yombi none kuwa 08 Mata 2020 ni Valentin Innocent Muhirwa na David Byiringiro.

Mu itangazo rya RIB, aba banyamakuru bari kumwe n’abandi bane

Mu kiganiro twagiranye na Kizigenza muri AFRIMAX uzwi ku izina rya Bact yatwemereye koko ko aba banyamakuru batawe muri yombi bakaba bafungiye i Remera, ko yaherukaga kuvugana nabo mu gitondo bamubwira ko bagiye gukora inkuru y’abantu batanga ibiribwa muri Kangondo ahazwi nka Bannyahe.

Tukimenya iyi nkuru twavuganye n’abaturage ba Kangondo aho byabereye baduhamiriza ko haje imodoka zirimo na Hilux itwaye ibiribwa bigera kuri toni y’imyaka, bakaba bahiose birundanya ngo badacikanwa. Bwana Shikama avugana na IREME yagize ati: “Abayobozi b’inzego z’ibanze bari bahari, ariko baje guhamagara ku Murenge, nibwo Polisi yaje itwarana abanyamakuru n’abaje gutanga imyaka.”

Itangazo rya RIB rivuga ko abatangaga imyaka bari mu itsinda “Abahujumutima”. Rigakomeza rivuga ko batubahirije ingamba zo kwirinda coronavirus.

Abatuye Kangondo bamaze iminsi bagaragara muri za Video bavuga ko inzara ibarembeje, bamwe muri yo bagashimangira ko batabona n’agatege ko kwirinda indwara iyo ari yo yose mu gihe nta kiri mu nda.

Kangondo I na Kangondo II na Kibiraro bikoze ahazwi nka Bannyahe, aharangwa abantu bamaze imyaka itatu binangira kwimuka ngo bave aho batuey basabwe igihe kirekire kuhimuka, bakabyanga kuko batashimye ingurane yo guhabwa amazu yo gutuamo mu Busanza, kandi bagashinja ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko bwamaze gushyira amasambu yabo ku isoko. Umujyi wa Kigali wo uvuga ko ikigamijwe ari ugukiza ubuzima bwabo.

Muri aka gace kandi ni ho haherutse kuvugwa iby’abagore n’abakobwa basambanyijw en’abasirikare ba Leta, batanu bakaba baramaze gutabwa muri yombi, bategereje kuburanishwa.

Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *