Imyaka 15 muri Leta, Amb. Nduhungirehe arashimira cyane Perezida Kagame

Sangiza abandi

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashimiye Perezida Paul Kagame icyizere yamugiriye mu myaka ibiri n’igice amaze ari Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Iri shimwe rya Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yarinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yagize ati: “Ndashimira Perezida Paul Kagame icyizere yangiriye mu myaka ibiri n’igice ishize, ku mugisha nagize wo  gukorera igihugu nka Minisitriri Wungirije Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Ndacyafite ishyaka ryose ryo gukorera igihugu cyanjye.

Aya magambo ya Ambasaderi Nduhungirehe, yayanditse nyuma yo gucyura ikivi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibi bikagaragazwa n’itangazo rya Minisitiri w’Intebe.

Imirimo inyuranye Amb. Nduhungirehe yakoreye u Rwanda (2005-2020)

Ku myaka 45, Nduhungirehe amaze imyaka 15 akorera Leta y’u Rwanda

Amb Olivier Nduhungirehe amaze igihe kitari gito akora imirimo ijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Yari Minisitiri Wungirije Muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga

Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cy’u  Bubiligi

Nduhungirehe, Ambasaderi mu Bubilgi, Mata 2017

Yabaye Icyegera cya Ambasaderi w’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York

Nduhungirehe i New York, mu Yiswe Dream Team, Mata 2013

Yabaye Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia

Nduhungirehe ushoje ikivi cye kuri uyu wa 09 Mata 2020 muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ibikorwa yagaragayemo cyane muri uyu mwaka ni ibiganiro n’inama zo kongera guhuza no kubanisha u Rwanda na Uganda nk’uko byahoze mbere.

Minisitiri Nduhungirehe (Rwanda) na Minisitiri Kutesa (Uganda)
Amb. Nduhungirehe azwiho impano yo gusobanura yifashishije ubusesenguzi

                NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *