Byumvuhore yavuze kuri CORONA mu ndirimbo ye nshya
Mu ndirimbo ye nshya yashyize ahabona kuwa 05/04/2020, Byumvuhore yavuzemo byinshi, ariko afatiye ku biriho aho Isi ya none igeze, hari aho akora igereranya akanavugamo Corona.
Byumvuhore kandi aragira ati “Umurimo Mubi ni Uguhemuka” agatanga n’izindi mpanuro nyinshi. Ni imwe mu ndirimbo zigize umuzingo we wa 11 yise RUGERO FATIZO.
Amagambo arambuye agize indirimbo “Eguka, Shabuka, Byuka Sha”:
EGUKA SHABUKA BYUKA SHA
Biragoye birabishye cyane kubura ayo kwishyura ishuli
Birananiza kubi iyo uyarangije Ugashaka umulimo bikanga
Bagakeka nyamara bakwitiranya Na bariya wita inzererezi
Hari abavuga ko wawutaye Wabumva ukabihisha ubwenge
Ngo ayo wize dore abaye imfabusa Nyamara agusize uri injijuke Ugahura n’ibigeragezo gusa gusa Ibisubizo bikikwihishe
R/Wicika intege cyo hangana Ubuzima burakomeza
Eguka cyo shabuka ubyuke sha Shira iroro ushikame bizaza
Ubuzima burya ni uguhangana Hagatsinda uwanze kurohama
Burimo ibibishye bikabije Bulimo ubukana bwinshi cyane
Burimo ubunyereri n’imanga Ukaryota izubua bikugoye
Buri wese agara aho agatemba Wowe uzajye uhaguruka bwangu
Komeza imigabo ugire ubutwali Ndakurahiye ubifite byombi
Ibigusubiza hasi ubitsinde Uhorane isheja n’ubwatwa
Burya ibyinshi ni mu mutwe wawe Ujye uhitamo ibikubaka
Sigaho guhora utera imbabazi Guhora uganya uvuga abakwanga
Shyira ibyiza ku ruhande rwawe Wikunde ndetse wiyizere
Mu rugendo urage ugenda wemye Mu kugaruka uzane izindi nama
Na bariya ubona iriya hejuru Babanje kuyoberwa insinzi
Na bariya ubona baminuje Babanje kubona amazeru
Na bariya ubona b’ibigango Korona yabageze amajanja
Ndakubwiye wowe mushomeri Ndamubwiye uwitanya ngo abeho Abazunguzaji n’abanyonzi Nimutere ijya ejuru se ba sha
Umulimo mubi ni uguhemuka Kandi ugahembwa na leta
Umulimo mubi ni uguhemuka Kandi ugahembwa na leta
EXTRAIT DE L’ALBUM XI – RUGEROFATIZO
Tega amatwi iyi ndirimbo