Aho Umunyamakuru wa UMUBAVU yafatiwe haracyagizwe ibanga rikomeye

Sangiza abandi

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Théoneste Nsengimana Umuyobozi wa Umubavu.com na Umubavu TV, abanyamakuru bose bagerageje kumenya aho yafatiwe n’aho yakoreye icyaha, barabihakaniwe.

Mu gutegura iyi nkuru twaganiriye n’abanyamakuru banyuranye barimo n’abakorana bya hafi na Théo Nsengimana, badutangariza ko batunguwe no kumva akurikiranyweho amakosa n’uburiganya badasanzwe bamuziho.

Ibi byateye bamwe gushaka kugera aho icyaha cyabereye ngo bimenyere amakuru y’imvaho, bitari uko batizeye inzego zimushinja, ahubwo hagamijwe gukora inkuru zirimo impande zombi.

Kuri iyi ngingo abagerageje kubibaza Police y’u Rwanda cyangwa urwego rw’Ubugenzacyaha, izi nzego zombi zababereye ibamba. Avugana  n’Ijwi rya Amerika kuwa 13/04/2020, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yagaragaje ko gutangaza aho icyaha cyabereye byabangamira iperereza.

IREME News twabajije Chief Inspector of Police Umutesi Marie Goretti Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aho Théo yafatiwe, atubwira kubaza ubugenzacyaha. Yagize ati: “Bamaze kugera mu maboko ya RIB”.

CIP Umutesi Marie Goretti Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali

Tuvugana n’Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza, yagize ati “Yafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko” Yongeyeho ko ibisumbyeho byaba ari ugutanga amakuru akiri mu iperereza, mu gihe riba rigomba gukorwa mu ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *