Ibiribwa byarengeje igihe birahabwa abakene nk’imfashanyo kubwa Covid19

Sangiza abandi

Abaturage bakomeje kwinubira guhabwa ibiryo byarengeje igihe, birimo ibishaje, ibihumura nabi, ibyapfuye, n’ibitakibasha gutekwa mu rwego rwo kubarinda inzara muri iki gihe cya Guma mu Rugo hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Mu minsi ishize, abakorera ku mbuga za Youtube bagiye bagaragaza amashusho n’amajwi y’abaturage binubira guhabwa ibiribwa bitujuje ubuziranenge, nk’aho bahabwaga ibishyimbo by’ibigugu byangiritse bavugaga ko bidashya, hakaba abahabwaga ifu y’ibigori irimo agahuyu, yashaje, umuceri uvangavanzemo ibintu binyuranye batasobanukirwaga neza, n’ibindi byinshi byatumaga bamwe babyakira kubw’amaburakindi, abandi bakabijugunyira ababibahaye.

Mu gukomeza gukurikirana ibi bikorwa byakomeje kutugora, kuko ifatwa ry’amajwi n’amashusho aho bitangirwa ritakemewe, ariko twabashije kugera hake bitangwa, tubikurikirana nk’abaje kubihabwa, tuhakura amakuru ababaje.

Uyu munsi turibanda ku byakozwe mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu. Henshi muri uyu mudugudu hagiye hatagwa ibiryo byashaje, ku buryo hari n’abahitaga bahitamo kubigurisha na bagenzi babo kuri make cyane, ngo barebe ko nibura babona ayo kuguramo ibizima. Ibi byabaye cyane mu mudugugudu wa Marebo I na Marembo II.

Mu mudugudu Rugarama ho, ibiryo bitanzwe mu gihe cy’iminsi ibiri, ariko uko bitanzwe, bigashira bidahawe ababikeneye bose.  Mu byatangwaga harimo ibishyimbo by’ibigugu, abatari bake barabisigaga, hakabamo ifu y’akawunga ishaje cyane bikanumvikana mu buryo butari bwiza ihumuramo (twirinze kubyita umunuko kuko ari amafunguro), hakaba n’abahawe ifu y’akawunga ivangavanzemo iya Soya. Buri wese yari agenewe ikilo cya kawunga ishaje n’inusu y’ibishyimbo by’ibigugu, ariko ibi bipimo ntibyubahirizwaga,kuko ababitanga bagereranya (estimate).

Twaganiriye na bamwe mu bahawe ibiribwa, dusura n’abandi bucyeye bw’umunsi babihaweho, ngo tumenye uko babisanze, nyuma yo kubiteka.

Dore nk’ubu bampaye ikilo kimwe kandi mfite abana babiri, ubwo twese turi batatu. Uriya mukobwa kubera ko we acuruza butiki bakaba bazi uko bazagabana inyungu, bamuhaye ibiro 15 bya kawunga, kandi ngo bamurebeye muri rimwe, jye bandebera muri kangahe, mbese bafite amasiri bari guhana mu manyanga yabo bakoresheje imibare, bamwe bakabaha byinshi kandi bizima, twebwe abakene ba yane bakaduha bike kandi byaboze,… ntibari kuduha bimwe

Aha hantu harimo ikimenyane, hari bantu bari guhamagarwa kabiri, kandi bagahabwa byinshi, bakaba bamaze no kubihabwa ku nshuro nk’iya gatanu kuva iyi gahunda yatangira, mu gihe twebwe ari ubwa mbere babiduhaye , kandi bakaba badusondetse. Ni ibintu utanarara ijoro rimwe ngo uhage.

Naraye mbitetseho, dore ubugari bwose mvuye kubumena, reba hariya dushyira imyanda, sinariyeho n’ibiyiko na bibiri, ni kawunga idashya, warambirwa ukayikuraho, wayirya ugasanga irura kubi.

Jyewe nibagaruka ndabibasubiza, kuko kumpa akawunga kavanze na soya, wagatekamo ubugari gute? Igikoma cyo wagiteka ute ko utakinywa kinuka kuriya ngo uzakimire?

Nubwo benshi batubwiraga ngo harimo ikibazo byinshi, ndetse bakijujuta bigasaba Local Defence (Irondo) kubashyira ku murongo no kubasaba gutuza ku ngufu, hari abatifuje kuvugana n’itangazamakuru ngo bitazabagiraho ingaruka zikomeye aho batuye.

Gufotorere hafi ntibyemewe, bisaba kujya kure hashoboka

Iminsi ibiri twakurikiranye iki gikorwa muri uyu mudugudu ni kuwa mbere tariki ya 27/04/2020 n’uyu munsi kuwa Kabiri tariki ya 28/04/2020, tukaba tuhavuye bigitanwga muri ako kajagari kenshi no kutumvikana rugeretse

Ibi bije bikurikira ibindi byinshi byagiye bivugwa nk’ibikorwa bidasobanutse mu itangwa ry’ibiryo, birimo kuba bidahagije, ikimenyane gikabije , kwironda no kuvangura ababihabwa, n’ubujura bukorwa na bamwe mu bayobozi babitanga

IREME News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *