Ku nshuro ya Kane, Nshuti Manasseh agarutse muri Guverinoma

Sangiza abandi

Itangazo riturutse mu biro bya Minisiteri w’Intebe riragaragaza ko none kuwa 30 Mata 2020 Perezida Paul Kagame yagize Prof Nshuti Manasseh Minisitiri Wungirije muri Ministeri y’Ubabanyi n’Amahanga ushizwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ni ku nshuro ya Kane Prof Nshuti Manasseh agarutse muri Guverinoma y’u Rwanda.

Professeur Nshuti Manasseh yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Amakoperative n’Ubukerarugendo.

Ku nshuro ya kabiri yagarutse muri Guverinoma ari Minisitiri w’imali, agaruka muri Guverinoma ku nshuro ya gatatu ari Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta.

Kuri iyi nshuro ya Kane agaruwe muri Guverinoma ari Minisitiri wungirije ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Professor Nshuti Manasseh afite impamyabumenyi y’ikirenga PHD mu Bukungu (Finance) yakuye kuri Aberdeen University, UK. Afite kandi impamyabumenyi ihanitse ( Masters of Business Administration in Accounting), nayo yafatiye kuri Kaminuza Aberdeen University, UK,. Akagira impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor of Commerce ) yavanye muri Kaminuza ya Makerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *