Nyabugogo: Ikibazo cy’amazi mu mashanyarazi

Sangiza abandi

Mu gihe hagikomeje gukorwa byinshi ngo abantu barusheho kwirinda CoronaVirus, ibikorwa by’isuku ni bimwe mu biri gushyirwamo imbaraga.

Muri Gare ya Nyabugogo hubatswe urukarabiro ngo abayikoresha bose kuva ejo kuwa mbere bazatangire kujya bisukura uko binjiyemo.

Cyakora hari ikibazo cyo kuba abubatse urukarabiro, bataritaye ku kibazo cy’insinga z’amashanyarazi ziri neza neza hejuru y’aho bakarabira, bikaba byateza umutekano muke, kuo bamwe bashobora kuzafatwa n’umuriro.

Inzego zifite iyi Gare ya Nyabugogo mu nshingano, hamwe n’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge, bari bakwiye kwishakamo uwatandukanya aya mazi n’amashanyarazi, aho kuzabyibuka bimaze kugira uwo bitera ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *