Urukiko rw’Ikirenga rwasuzuguwe n’Umujyi wa Kigali

Sangiza abandi

Mu gusenya inyubako n’ibikorwa by’umunyemali Gaspard Milimo habayeho ko umujyi wa Kigali utesha agaciro umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuwa 15 Gicurasi 2020 nibwo imodoka zisenya zari zirimbanyije gusenya inyubako n’ibikorwa bya Nyakwigendera Gaspard Milimo.

Byabaye ngombwa ko umuryango wa wa Milimo uzana icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Umujyi wa Kigali wabirenzeho unatangaza ko ibyo uri gukora byubahirije amategeko

Madamu Gahongayire Winfrid umugore wa Milimo yavuz eko ibyo bakorewe ari ibikorwa by’urugomo binyuranije n’amategeko.

Mu mwaka wa 2004 nibwo hatangiye ibikorwa by’umujyi wa Kigali byo gusenya inyubako z Milimo kuri Nyabugogo ahamwitiriwe, ariko bijya mu manza birangira Milimo atsinze umujyi wa Kigali wayoborwaga icyo gihe na Theoneste Mutsindashayaka, bityo inyubako ze ntizasenywa.

Inyubako ya Milimo itarasenywa

Umunyemali Milimo Gaspard yatabarutse kuwa 11/05/2016 aguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya. Yasize umugore n’abana bane.

Mu majwi n’amashusho, agahinda k’umugore wa Milimo n’abana be

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *