Umupolisikazi niwe Munyarwanda wa Kabiri uhitanywe na Covid19

Sangiza abandi

Nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza uko buri munsi Corona Virus iba ihagaze mu Rwanda, habonetse umuntu wa Kabiri wahitanywe na Coronavirus mu Rwanda.

Uyu wa Kabiri ni umupolisikazi w’imyaka 24, akaba akurikiye umuyisilamu nawe witabye Imana kuwa 31 Gicurasi 2020.

Uko Corona Virus ihagaze mu Rwand akuri uyu wa Kabiri tariki 02/06/2020

Umunyarwanda wa mbere wahitanywe na Coronavirus ni Bwana Hassan Gisaka wayanduriye muri Tanzania aho yakoraga umurimo wo gutwara amakamyo manini, nyuma yo kurwara agahitamo kuvurirwa mu gihugu cye, akahagera yarangiritse ibice by’ubuhumekero, ntabashe kuramirwa.

Hassan Gisaka yazie abana batandatu, umugore we yari yaritabye Imana imyka itatu mbere y’uko nawe yitaba Imana. Gisaka Hassan yashyinguwe hubahirijwe amahame yo kwirinda Coronavirus, ashyingurwa n’itsinda ryari ryabiteguriwe. Yashyinguwe kandi hakurikijwe amahame n’imigenzo ya Kiyisilamu.

Gushyingurwa kwa Gisaka Hassan, Photo:Umuyoboro.rw

IREME News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *