Musanze: Yishwe na mugenzi we bapfa amakimbirane

Sangiza abandi

Mu Karere ka Musanze Inatara y’Amajyaruguru, umusore w’imyaka 33 yishwe atemwe na mugenzi we, bari basangiye akazi k’ubukoranabushake mu bukangurambaga ku bwirinzi bwa Coronavirus.

Dushimimana Frodouard ni we wishwe mugenzi we Habimana Bernard, abaturage basanzwe babazi bombi bakavuga ko basanzwe bafitanye ubwumvikane buke bwaje kubyara amakimbirane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yahamirije IREME News ko koko ubu bwicanyi bwabayeho, ko ariko ntaho buhuriye n’akazi bari bahuriyeho.

CP John Bosco Kabera yagize ati: “Habimana Bernard yaraye atemwe na Dushimimana Froudouard bimviramo urupfu. Uyu Dushimimana ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze. Urupfu rwe ntaho ruhuriye n’akazi. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko intandaro ari amakimbirane aba bombi bari bafitanye. Iperereza rirakomeza, inzego zibishinzwe zirakomeza kubikurikirana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *