Covid19: Bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi benshi umunsi umwe

Sangiza abandi

Nyuma y’amezi atatu n’iminsi 10 habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayandura ukomeje kuzamuka muri iyi minsi kurusha uko byatangiye.

Kuzamuka k’umubare w’abayirwaye byiyongereye cyane mu byumweru bitatu bishize, aho abanduye muri ibi byumweru bangana n’abanduye mu mezi abiri n’igice abanza.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamna 2020 nibwo habonetse abarwayi benshi umunsi umwe mu gihugu cy’u Rwanda, kuko abatangajwe ari 59, bapimiwe ahantu hanyuranye :Nyamasheke, Rusumo, Rusizi, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.

Icyegeranyo muri rusange:

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya 56 barimo 33 bagaragaye i Kirehe, 12 bagaragaye i Rusizi, 7 bagaragaye i Kigali, 4 babonetse i Nyamasheke na 3 babonetse i Rubavu.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *