Abanyamakuru bagaragaje icyuho mu guhabwa amakuru kuri COVID19

Sangiza abandi

Mu kiganiro nyuguranabitekerezo kivanzemo n’amahugurwa cyateguwe na Rwanda Media Commission kuri uyu wa Kane tariki ya 25/06/2020, abanyamakuru bagaragaje ko hakiri inzitizi ku guhabwa amakuru cyorezo cya Coronavirus.

Iki kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga cyahuje abanyamakuru bakabakaba 70, bagikurikiranaga buri wese atavuye aho ari, kandi bose bagahurira ku muyoboro umwe.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’impuguke ku buryo Corona Virus ihagaze ubu , uburyo amakuru yagenzurwa ko yizewe, n’ahakurwa amakuru afite ireme kuri covid19, hakurikiyeho itangwa ry’ibitekerezo.

Mu bitekerezo byatanzwe hajemo n’icyo kunenga ko abanyamakuru bigenga batoroherezwa ku kugera ku makuru yerekeranye na Coronavirus mu Rwanda.

Umunyamakuru wabajije kuri iyi ngingo yatanze urugero rwo kuba ubwo Minisitiri w’Ubuzima yajyaga ku nkombo, abanyamakuru ba Radio y’igihugu ari bo bonyine bemerewe kujyanayo na we, atanga n’izindi ngero zinyuranye.

Kuri iki kibazo , Emmanuel Mugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC yavuze ko ikibazo cyo kubona amakuru muri rusange bakizi, ko ariko by’umwihariko kuri ibi byabaye Minisitiri akajyana n’abanyamakuru bake, byaba byarakozwe hirindwa ko baba benshi bakanduzanya.

Urundi rugero ni urwatanzwe na Gisèle Ndizeye umwe mu bayoboye ibiganiro, akaba yagaruts eku gihe hatangazaga umuntu wa mbere urwaye coronavirus mu Rwanda, bikagorana cyane ko itangazamkuru ryigenga ribona amakuru arambuye.

Muri rusange ubwitabire bw’ikiganiro bwabaye bwiza, ibitekerezo byatanzwe ni byinshi, kandi ibibazo byose byabajijwe byabonewe ibisubizo.

Abatanze ibiganiro:

Gisèle Ndizeye
Hitayezu Christophe
Emmanuel Mugisha, ES / RMC
Ida Jooste, Global Health Advisor / INTERNEWS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *