Rwanda-Burundi ntibavuga rumwe ku gitero cy’i Ruheru/Nyaruguru

Sangiza abandi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27/06/2020 mu Rwanda haramutse amakuru avuga ko abantu batamenyekanye bitwaje intwaro bambutse bavuye mu Burundi bagatera u Rwanda.

Aya makuru yaje kwemezwa na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Umuvugizi wazo Lt Col Innocent Munyengango avuga ko abateye bagera ku ijana bakaba bishwemo bane hagafatwa ibikoresho byabo binyuranye.

Colonel Florbert Biyereke, Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi FNDB yanyomoje RDF avuga ko u Burundi budashobora kwemera kuba indiri y’abahunbgabanya umutekano w ‘ibihugu bituranyi, ko ahubwo ingabo z’u Burundi zikora ibishoboka byose ngo imipaka u Burundi busangiye n’ibindi bihugu ihorane umutekano wuzuye.

Itangazo ry’Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *