Abatumva, abatabona, abatavuga, nabo COVID19 yabagezeho

Sangiza abandi

Coronavirus nk’icyorezo cyibasiye Isi yose kuva mu kwezi kwa 12/2019, yagize ingaruka ku bantu b’ingeri zinyuranye mu byiciro byose, ariko zikarushaho kuba mbi iyo zigeze ku banyantegenke (Vulnérables). Muri abao banyantegenke, abantu bafite ubumuga bukomatanyije, ni bamwe mu bagizweho ingaruka zikomeye na Covid19.

Nubwo mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku banduye Coronavirus mu Rwanda, n’iyatangajwe ku bahitanywe nayo itagaragaza niba hari abafite ubumuga bayirwaye cyangwa ikabahitana, ingaruka yagize ku bandi Banyarwanda nabo zabagezeho, zaba iz’ubukungu, iz’ubuzima, n’indi mibereho yose muri rusange.

Umuhuza Marie ubana n’ubumuga bw’ingingo yatagarije IREME News ko nubwo yakoreshaga imashini idoda , nta biraka yabashije kubona mu gihe cya Guma mu Rugo y’amezi abiri, n’iminsi yakurikiyeho ngo ntibyamworoheye kuko  abantu bari baramaze amafaranga, batagifite ubushake bwinshi bwo guhaha imyambaro cyangwa kudodesha imishya.

Twamubajije uko abona Corona yagize ingaruka ku bandi bafite ubundi bumuga butari ubw’ingingo, adusubiza muri aya magambo : « Abo nkeka ko bakubititse cyane ni abatabona, abatumva n’abatavuga, kuko bo no mu buzima busanzwe baba batorohewe no kurwana n’ubuzima, birumvikana rero ko muri iyi Coronavirus barushijeho kugira ibibazo, kuko kenshi bunganirwa n’ababona cyangwa abumva, kandi nabo kuba bihugiyeho cyane bashaka kuziba icyuho batewe na Coronavirus, nta mwanya bari kubonera abafite ubumuga bukomatanyije. »

Mu bijyanye n’uburezi, abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga n’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutavuga no kutabona, ntibagize amahirwe yo gukurikirana amasomo yatangwaga ku ma Radio na Televiziyo zinyuranye mu gihugu, kuko yateguwe mu buryo bw’abantu bazima, badafite ubumuga na bumwe.

Muri iki gihe cya Coronavirus, ku batabona, nta matangazo, amasomo cyangwa ibindi bibareba byigezwe bitegurwa mu nyandiko yabo (Braille), ngo habeho n’uburyo bwo kubibagezaho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abafite ubumuga bukomatanyije kuwa 02/07/2020, Dr Donatille Kanimba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’abatabona [RUB], yavuze ko imbogamizi ya mbere abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bahura nabwo ari ukutabasha gushyikirana n’abandi binyuze mu biganiro, anashimangira ko kugeza uyu munsi wa none nta shuri rihari rigenewe abafite ubumuga bukomatanyije, asaba ko ayo mashuri yatekerezwaho, agashyirwaho. Mu magambo ye yagize ati : «Kugeza ubu nta muntu ufite ubumuga bukomatanyije uri kwiga cyangwa se ngo abone amahirwe yo kwiga. »

Dr Donatille Kanimba yakomeje agira ati “Amarenga yo mu biganza ntabwo aramenywa na benshi nibwo tugitangira kuyashyiraho kuko buri muntu afite aye kugira ngo abashe kuvugana n’undi.Tugerageza kuyahuza tukagira uburyo tuyandika kugira ngo abantu babashe kuyiga.Aracyari make cyane bityo imbogamizi ya mbere n’ukumvikana. »

Ku ruhande rwe, Herman Bambanze umuyobozi wungirije wa wa ROPDB (Rwanda Organisation of Persons with Deafblindness), yagiranye n’abanyamakuru,yavuze ko hari imbogamizi nyinshi bagikomeje guhura nazo mu buzima busanzwe.

Herman Bambanze yagize ati “Twe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,dufite uburenganzira kimwe n’abandi,duhura n’ikibazo gikomeye nk’iyo umwana avutse afite ubu bumuga iwabo ari abakene,ahera mu rugo,ntajye ku ishuri kimwe n’abandi,uburenganzire bwe ntibuba bwubahirijwe…. Ikibazo cya mbere n’uko atigishwa uru rurimi ngo arumenye aho bimugora kubona amakuru cyangwa se kuganira n’abandi.Ibyo badufasha nuko uru rurimi rwakwigishwa buhoro buhoro hakabaho amahugurwa.Biroroshye abantu barabyiga bakabimenya vuba.Iki gikemutse,ibibazo abafite ubumuga bukomatanyije bahura nabyo byakemuka… byatugizeho kandi ingaruka zikomeye muri iki gihe cya Covid-19 kuko hari benshi batabashije kumenya amakuru ku byerekeye icyorezo,uburyo bwo kucyirinda n’ibindi.”

Inzira iracyari ndende, abafite ubumuga bukomatanyije bakifuza ko buri Munyarwanda yagira uruhare mu gusigasira no kubahiriza uburenganzira bwabo.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *