Rwanda: Amakipe ntiyorohewe no kwiyubaka mu bihe bya Corona

Sangiza abandi

Icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi yose nticyahungabanyije ibikorwa bimwe gusa ngo  gisige ibindi,  ahubwo buri rwego rw’ibikorwa rwagezweho n’ingaruka zinyuranye, imikino n’imyidagadurio nabyo ari bimwe mu byakozweho cyane kuko bisanzwe bihuza abantu benshi.

Hanze y’u Rwanda ho bimwe mu bibazo bitangiye gukemuka gahoro gahoro ku mgabane w’u Burayi, nyuma y’aho imikino by’umwihariko iy’umupira w’amaguru isubukuwe. Mu Rwanda ho mu gihe imikino itarasubukurwa, amakipe akomeje kwiyubaka mu mpungenge nyinshi no kwigengesera.

Amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda yagize ikibazo cyo guhemba abakinnyi  mu mezi atatu ya mbere bamaze badakina, amakipe amwe akaba yarahembye amafaranga make ku bwumvikane n’abakinnyi (Urugeroni Bugesera FC ), andi yahagaraitse umushahara w’ukwezi kumwe cyangwa abiri nyuma yo kubyumvikanaho n’abakinnyi (Urugero rwa Rayon Sports), andi ahagarIka kubahemba nta n’icyo yumvikanye nabo (Urgero rwa Mukura VS).

Ibi byatumye amakipe amwe atakaza abakinnyi b’imena, ariko aho byamenyekaney cyane ni mu makipe makuru. Harimo abakinnyi basezeye, abijyanye bajya kwigurisha ubwabo, n’aho amakipe yagiye ahuguzanya abakinnyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *