Umva indirimbo Kayirebwa yatuye Umwamikazi Rozalia Gicanda

Sangiza abandi

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Cecile Kayirebwa ufatwa nk’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda b’ibihe byose, aherutse kugaragaza ko hari indirimbo yahimbye akayitura Umwamikazi w’u Rwanda Rozalia Gicanda.

Umwamikazi Rozalia Gicanda yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa Charlès Léon Pierre. Gicanda yavutse mu mwaka wa 1928 atabaruka afite imyaka 66 kuwa 20 Mata 1994.

Mu magambo ye bwite, Kayirebwa yagize ati:

Bakunzi banjye, nshuti, dusangira akabisi n’agahiye.

Uyu munsi (20/04/2020) mfite agahinda.

Niwo Gicanda umwamikazi w’Rwanda yiciweho

na jenocide yakorewe Abatutsi.

Yari umubyeyi n’inshuti yanjye.

Yagiraga imbabazi n’imico myiza.

Najyaga yo na Kayirege murumuna wanjye,

igihe cyari icyaha no kumusura!

Tugateta tukaririmba tukabyina.

Tukabatera imbabazi bakishima

we n’umubyeyi we babanaga!

Namwise” Inyange Muhorakeye”

mu ndirimbo namuhimbiye mfite imyaka 20

No mu Bubirigi twarahahuriye

no mu Busuwisi ndahamusura

Tukamushengerera Uko umwamikazi abikwiye.

Nimumfashe tumukunde ubugira kenshi!

Tega amatwi indirimbo Kayirebwa yahimbiye Umwamikazi Rozalia Gicanda

Amagambo y’indirimbo Inyange Muhoracyeye, yasohotse mu mwaka wa 1990, ku muzingo Ubumanzi

Inyange muhorakeye

Uw’abana twaganaga

Nkuramukije ntera hejuru

Nkogeza nti urihe?

Ba Inyamibwa Ngendo

Kizihiza buranga

Dore ibiganza Bigaba Amariza

Wari umubyeyi tukagusanga

Nongere ngire nti karame

ukuranye ituze Ukuranye ituze

Ukuranye ubwiza Ukaba n’ingenzi koko

Uhore nze nkwihoreze umutesi

Reka unakundwe Nukuri urabikwiye

Njye nzakomeza ndirimbe

Ya mbyino y’urukundo

Rudakangwa n’ibihita

Ntiruhindwe n’ihururu

Ntiruhoshe ngo ruhore

Cyangwa ngo ruhunge ibibi

Ndahira kuzikuza N’urusogo rwiza

Rusagamba nyakurama we

Rugasusurutsa umurima wose

Na rya zuba Ntirizime ntirihumbye

Dore iyi mivugo nteriye

Ureke nyigusendereze Mu ruhanga

Nimara kugukwira uruhando

Nkwereke inshuti nakunze

Ni njye mbarusha ikirezi

Ureba ugatemba imbabazi

Ni mumurebe Arasa n’isimbi

Mwebwe mwamutura nde

Ko ari irembo ryiza

Rimwe ritaha inyamibwa

Ndaje nkwisezereho Mushingwa ngerero

Ubeho neza Gitego mu babyeyi

Amahoro uri umutengatenge

Uri umucyo uhora uhora Uri ihogoza ry’icyeza

Uri icyemera nkiko Uri icyungamiryango

Sigara neza Inyange muhorakeye

Uw’abana twanganaga

Nkuramukije ntera hejuru

Nkogeza nti urihe

Ba inyamibwa Ngendo

Kizihiza buranga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *