Abafatiwe ku rugamba muri Congo bahakanye gufashwa n’u Burundi na Uganda

Sangiza abandi

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwerekanye abagabo 57 ruvuga ko bafatiwe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC/DRC) kuva mu mpera za 2019 kugeza mu kwezi kwa Kabiri 2020.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko hafashwe benshi ariko aberekanywe uyu munsi ari 57 bazakurikiranwaho ibyaha binyuranye, bamwe mu Bushinjacyaha bwa Gisirikare, abandi mu Bushinjacyaha bwa Gisivilie.

Abafashwe barimo abo mu ntera ya Général batanu, Aba Colonel batatu, abo ku Rwego rwa Kapiteni n’abandi bo mu byiciro binyuranye.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha byo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwicanyi, gusahura no kurema umutwe w’ingabo zitemewe.

Colonel Nizeyimana Marc Masambaka

Bavugana n’abanyamakuru i Kigali, Colonel  Nizeyimana Marc wa FLN (uzwi nka Col  Masambaka Marc ku rugamba), na Colonel Iyamuremye Emmanuel wa CNRD (uzwi nka  Col Engambe Iyamusimba ku rugamba), beruye ko nta bufasha bigeze bahabwa n’igihugu cy’u Burundi cyangwa icya Uganda, ko n’ubufasha babonaga i Burundi ari ubw’abantu ku giti cyabo, atari ubwa Leta.

Col Iyamuremye Engame Iyamusimba

Nk’uko RIB yakomeje ibitangaza, abafashwe bose ni abo mu mitwe ya FLN, FDLR FOCA, RUD URUNANA na P5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *