Covid19 : RMC yihanangirije abakerensa ingamba z’ubwirinzi

Sangiza abandi

Nyuma y’aho abasakazamakuru batari bake bagaragaye babyiganira kubona amakuru, Komisiyo Nyarwanda y’Itangazamakuru RMC IFITE ifite kugenzura abanyamakuru nk’imwe mu nshingano, yasohoye itangazo rinenga abatarubahirije amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Kuwa 17 Nyakanga 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwagaragaje abarwanyi 57 bafatiw emu mashyaba ya COngo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda. Mu kuberekana, abanyamakuru benshi bari bahari, kubasba guhana intera no kutegerana ntibyoroheye RIB na Police.

Buri munyamakuru yahakaga aho yahagarara heza ngo afate ifoto nziza kurusha abandi, kandi buri wese yashakaga aho yafatira majwi atarimo kidobya. Ibi byatumye birundanya hamwe, ngo begere ababavugisha, kuko nta buryo bw’indangururamajwi bwari bwateguwe.

Uko byari byifashe mu banyamakuru

Itangazo rya RMC

Nyuma y’itangazo rya RMC, twaganiriye na bamwe mu banyamakuru bari bahari, badusubiza batya:

Twinjiraga badupimye umuriro, tukanakaraba umuti wabigenewe, kandi twese twese twari twambaye udupfukamunwa. Nta mpungenge mfite rero zo kuba narahanduriye

Nibyo koko twabyiganaga. Ariko se nari kujya aho nkigira umutagatifu ngo simbyigana, hanyuma nasubira ku kazi nkabwira umukoresha ko ntahiye kwirinda Covid19? Ibyo ntibyavamo, icyo natumwe ni inkuru, nagombaga gukora ibishoboka byose nkayitahana

Ikosa rero jye narishyira kuri RIB, cyangwa se umenya ari Polisi kuko ni mu nyubako zayo. Kuki bari babizi ko byanze bikunze turi buze kuba benshi, ntibategure indanguruamajwi? Twari gufata amajwi gute duhagaze hakurya iriya tutegereye abavuga?

Inkuru nk’izi z’imbonekarimw,e nta kuntu warangara ngo igucike. Buri wese ku kazi ke aba ari ku rugamba. Natwe twarwanye urugamba rwacu ngo dutahane amakuru

Stade ni iz’igihugu na RIB ni iya Leta. Bariya bafashwe bakwiye kubajyana kuri Stade, abanyamakuru bagahagarara muri Tribune bahanye intera, ubundi buri wese agafotora nta muvundo. Icyo gihe birumvikana abafite ‘zoom’ na camera zisobanutse, nibo bari kuhacana umucyo, ariko tukaba twirinze bya nyabyo

Erega nabo baturetse kuko babonaga ko nta kindi cyari gukorwa. Ahubwo ndabashimira cyane, RIB ni abantu b’abagabo batumye dufata amakuru twisanzuye.

Nubwo aba banyamakuru babivuga batya ariko, icyumba RIB yari yahisemo intebe zari ziteguye mu buryo buhanye intera, kandi buri wese winjiraga yapimwaga umuriro, hakagenzurwa ko afite agapfukamunwa kandi akambaye neza, na gahunda yo gukaraba intoki yubahirizwaga kuri bose.

Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *