Perezida Benjamin William Mkapa yatabarutse

Sangiza abandi

Mu masaha y’igicuku kuri uyu wa 24/07/2020, hamenyekanye urupfu rwa Perezida Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzania, ku myaka 81 y’amavuko.

Urupfu rwa Benjamin Mkapa rwatangajwe na Perezida Dr. John Pombe Magufuli uyobora Tanzania muri iki gihe. Akaba yavuze ko Mkapa yaguye mu bitaro bya Dares Salam, aho yari amaze iminsi mike arwariye.

Perezida Benjamin William Mkapa yabaye umunyamakuru, yabaye Umudepite, yabaye Ambasaderi wa Tanzania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Nigeria. Yakoze kandi imirimo myinshi inyuranye muri Leta ya Tanzania, afite kandi inshingano zinyuranye yagiye ahabwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Benjamin Mkapa yabaye Perezida wa Gatatu wa Tanzania, ayobora  kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 2005, akaba yarayoboye manda ebyiri z’imyaka itanu itanu.

Itangazo rya Perezida Pombe Magufuli ribika William Mkapa

Benjamin Mkapa yavukiye i Ndanda /Masasi muri Tanzania (ahahoze hitwa Tanganyika)  tariki ya 12 Ugushyingo 1938. Yagiye ku butegetsi asimbuye Perezida Ally Hassan Mwinyi, akaba kandi yaracyuye ikivi agasimburwa na Perezida Jakwaya Mrisho Kikwete.

Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *