Utara amakuru kwa Barafinda ashobora gukurikiranwa – RIB

Sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yatangaje ko abantu bakomeje guha ijambo Barafinda bagamije gucuruza ibyo avuga bashobora gukurikiranwa.

Ibi Colonel Jeannot Ruhunga yabitangaje mu kiganiro RIB n’Ubushinjacyaha bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020.

Colonel Jeannot Ruhunga yavuze ko Sekikubo Barafinda Fred afite uburwayi bw’igihe kirekire abana nabwo (chronique), ko nubwo avuye kwivuza icyo bakoze ari ukumugabanyiriza gusa.

Kubw’izo mpamvu, Colonel Ruhunga akaba asanga kumukuramo ijambo ari igikorwa cyo kwamaganwa kuko bitarimo ubumuntu kuvugisha umurwayi ugamije gucuruza ibyo avuga.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yavuze ko yizeye ko mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro nta n’umwe urajya kuvugisha Barafinda kandi ko nta n’uteganya kujyayo, aboneraho kubatuma kuri bagenzi babo b’abanyamakuru, ngo bababurire babicikeho, kuko bashobora no gukurikiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *