Agatereranzamba mu rubanza rwa Urayeneza Gérard w’i Gitwe

Sangiza abandi

Iburanishwa rya Rwiyemezamirimo Urayeneza Gerard rikomeje kubamo igihu kitagaragaza icyerekezo cy’iyo bishya bishyira, nyuma y’aho no kuva ku munsi wa mbere afatwa byatangiye mu rujijo rwinshi.

Nubwo kugeza uyu munsi wa none nta mutangabuhamya n’umwe ushinja Urayeneza Gerard kugira uruhare rwaba uruziguye cyangwa urutaziguye muri Jenoside, Ubushinjacyaha bwo bukomeje kumugerekaho icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso ku makuru ya Jenoside.  Iki cyaha akurikiranyweho ni nacyo kiregwa abo bafunganywe mu idosiye imwe, ari bo : Nsengiyaremye Elisée, Munyampundu Léon Kinihira,  Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique.  Hari kandi na Benjamin Ruganizi Ubushinjacyaha buvuga ko yatorotse ubutabera, imwe mu mpamvu Urukiko Rwashingiyeho rwanzura ko abaregwa bakomeza gufungwa mu gihe bagitegereje kuburana mu mizi, ngo batazatoroka cyangwa bagashyira igitutu ku batangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Kuwa 25/08/2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwakubise rwuzuye, abatagira ingano bashaka gukurikirana isomwa ry’uru rubanza, rwari rumaze iminsi mike runaburanishijwe ikubagahu rutunguranye, mu cyasaga n’umuhezo kuko rutigeze rutangazwa. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko rukurikiranwa na benshi, dore ko rusobetse amabanga menshi akomeje kubikwa kure, bikabuza ukuri kujya ahabona, kuko n’abafite icyo baruziho hafi ya bose bigurutsa kugira icyo batangaza.

Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko rwanzuye ko Urayeneza na Bagenzi be bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo (Nubwo bamazemo hafi amezi akabakaba atatu). Bo bari basabye ko baburanishwa bari hanze, Urayeneza we agashingira ku kuba afite aho atuye hazwi, kuba afite abishingizi, ariko cyane cyane kuba arwaye umutima (Hypertension), aho afungiye akaba atabasha kwita kuri ubu burwayi bwe uko bikwiye.

Urukiko rwategetse ko urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi kuwa 13 Ukwakira 2020.

Abaturanyi ba Urayeneza n’abakoranye nawe bakomeje guterwa ubwoba

Amakuru tugikurikirana kuri iyi dosiye, arimo n’uruhare ruziguye bamwe mu bayobozi b’itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda baba baragize mu gushakishiriza ibyaha Urayeneza Gerard.

Ikindi gitera urujijo muri uru rubanza ni ukuba umwe mu birukanywe muri iyi Kaminuza nyuma yo kunyereza amafaranga menshi yayo, akarigisa n’umutungo munini wa Kaminuza ya Gitwe, akaba yaranabihamijwe n’Urukiko nubwo yabijuririye akaba aburana adafunzwe, ni we ufatwa nk’umutangabuhamya kizigenza w’ubushinjacyaha muri uru rubanza, aho ahanganye n’uwahoze ari umuyobozi we. Nk’uko byemezwa n’ababikurikiranira hafi, uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha agaragara mu bikorwa byo gushakisha ibyaha n’abagomba gushinja Urayeneza n’abo bari kumwe.

Umuntu wese ugeze i Gitwe akagira icyo abaza kuri Urayeneza, abantu baramwishisha bakanamuhunga, bake bemera kuvuga bagatangaza gusa ko batewe ubwoba bakabuzwa kudahirahira ngo bagire icyo batangaza, kuko ngo byafatwa nko kwica urubanza, kandi ko uzabirengaho azabihanirwa.

Bwana Urayeneza Gerard ni Umuyobozi uhagarariye mu Mategeko Kaminuza ya Gitwe, Ibitaro bya Gitwe n’Ishuri ryisumbuye rya ESAPAG. Azwiho kuba umwe mu b’imena baharaniye bidasubirwaho iterambere rya Gitwe, kuko uretse aya mnashuri abiri akomeye yahashyize, n’ibi bitaro by’icyitegererezo muri kariya Karere , yafashije kandi mu kugeza umuriro n’amazi meza muri kariya gace bitabarizwagamo.

Umwe mu babyirukiye i Gitwe avuga ko uyu musaza ashobora kuba azira ishyari ry’abantu bamuziza aho yigejeje anagejeje Gitwe by’umwihariko.

Mu gihe cya Jenoside azwiho kuba umwe mu bahishe abahigwaga, akabacumbikira akanabatunga kugeza Jenoside irangiye.

Turacyabategurira inkuru irambuye ku buzima bwe bwa mbere na nyuma ya Jenoside, uruhare rwe mu iterambere ry’uburezi, ubuzima n’idini y’Abadiventisti.

NTWALI John Williams

iremenews@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *