Rwara,Rwaza,Rwoga,Rwoma, Sha, Mbyo, Mbwe, Ryinyo, inyito mbonekahacye z’uduce tw’u Rwanda

Shyara, Ku Kora, Rubyiro, Sha, Sashwara, Gakubangutiya, Ngurugunzu, Gahenerezo, Ruvumvuti, Ngiryi, Nkotsi, Bushekeri, Shangasha … ni amwe mu mazina bwite y’ahantu ushobora kuba warumvise akagutangaza ndetse agatera kuyibazaho byinshi. Ayo mazina kimwe n’andi menshi ushobora kuba ugiye kumva bwa mbere, uyasanga hirya no hino mu gihugu, bamwe bakayafata nk’adasanzwe.

Ubusanzwe amazina bwite y’ahantu ashingira ku mateka yagiye aharanga, hamwe na hamwe akagaragaza ubuzima runaka bw’abahatuye, cyangwa agashingira ku bisobanuro abahanze izina bifuje gutanga.

Biragoye kubonera igisobanuro n’inkomoko amwe muri ayo mazina, dore ko nta nyandiko, ubushakashatsi bwakozwe kera cyangwa ubundi buryo bwihariye buhari bwakwifashishwa mu gusobanukirwa icyo ayo mazina yose uko yakabaye avuze.

Cyakora amwe muri yo afite inkomoko n’amateka bizwi, andi akaba ataruka mu ndimi shami zishamikiye ku Kinyarwanda, andi mu ndimi zahoze zivugwa mu mpugu zari zitaraba u Rwanda, hakaba n’andi afite imiterere n’imisusire iteye urujijo, amatsiko cyangwa amakenga.

Hamwe mu hantu hafite inyito zidasanzwe zifatiye ku mateka

1.Nyamirambo: Iri zina rikomoka ku ishyiraniro ryasize imirambo itagira ingano yabuze gihamba, hagati y’impande ebyiri zari zihanganye, Abanyoro n’Abanyarwanda. Imyaka isaga 800 irashize, ariko izina ryo ni karande.

2.Gakinjiro: Nk’uko ijambo riri, bikomoka ku nshinga gukinja, aha hakinjirwaga inka, bidaciye kabiri abantu nabo bakahakinjirwa, mu bihe byitwaga ibyo guca amashu. Izuba rirenze, uwanyuraga mu bikombe by’Agakinjiro yafatwaga nk’uwahaze amagara.

3.Kicukiro: Hahoze hitwa mu Gatare, hakaba icukiro rusange rikomeye ry’inka z’abatware n’abifite. Bagiraga bati “Tujye ku icukiro, bisomwa nka “KW’ICUKIRO” Iyi mvugo yakomeje gukoreshwa, kugeza ubwo “Agatare” kibagiranye hasigara KICUKIRO.

4.Rwamagana: Yahoze muri Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba. Benshi basoma Rwamagana nk’ibiva ku nshinga “Kwamagana”, ariko siko biri, biva ku ijambo “Amagana” rifatiye ku bwinshi bw’amashyo y’inka yahahoze. Mu Kinyarwanda nyacyo “Rwamagana” ntibisomwa nka “Rwabugili” ahubwo bisomwa nka “Kamabuye”

5.Mu Kanogo: Hahoze amazi menshi (Ku mazi), hakaba n’inogo. Ubwo inka z’umwami zahashokaga amazi akaba iyanga zimwe muri zo zikarumanga, umwami yagize ati “Iri si inogo, ndarigaye, ni akanogo”. Izina rifata rityo n’ubu rikiri ikimenyabose.

Mu Kanogo

6.Mburabuturo: Izina rikomoka kuri Serugarukiramfizi waciriwe kuri aka gasozi (ubu kubatseho ishuri CBE/SFB), ahageze abura ibirunge byatumye yirukanwa mu bakomeye, niko kuvuga ati: “Aha si ahantu ho kuba, ni i Mburabuturo, nabaye utura naturanye n’ibirunge” .

7.Nzega: Niho hakomoka imvugo “Gukubitirwa ahareba i Nzega”. Ni mu Majyepfo y’u Rwanda, mu yahoze ari Gikongoro.

8.Ngurugunzu: Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Hibukwa inkomoko y’umugani : “ Nzashira i Ngurugunzu nkiri Ngagi”»,uva kuri Ngagi wari umuherwe wahemukiwe mu buryo bwose bushoboka kubw’ishyari, kugeza ahekuwe n’abashakaga ko yimuka akababisa. Ariko we yaranangiye, aranamba, ati: “Nzashira ingururugunzu nkiri Ngagi”, bisobanuye ngo: “Nzarinda mpfira i Ngurugunzu nkiri uwo namye ndi.”

9.Zoko: Ni umusozi muremure cyane uherereye mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi. Amateka agaragaza ko kuri uyu musozi wa Zoko ariho urupfu rwarwaniye inkundura na Cacana wari arurimo umwenda w’inka, ari naho Imana yamutabariye ikamuha inyishyu nubwo bitabujije urupfu kumuhitana. (Umugani ushingiye ku bitekerezo)

10.Budurira: agace gaherereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo. Abazi amateka yaho bavuga ko hambere hakorerwaga amatara(amatadowa) bitaga ubudurira, yaje no kwitirirwa aka gace.

Amazina y’ahantu ashingiye ku bimera n’inyamaswa byahahoze

11.Kimisagara: Hahoze icyanya cy’imisagara, bakayitirirwa, na nyuma yo gucika kwayo, izina ryarasigaye

Kimisagara

12.Kimironko: Hahoze umurambi w’agashyamba kiganjemo imironko

13.Nyarugenge: Hahoze agasozi (hill/colline) keraho imigenge

14.Kitabi: Hahoze itabi ry’igikamba rirusha irindi ubukana n’ingufu mu gihugu. Abantu baturukaga imihanda yose bakamena ishyamba ryijimye ry’inzitane rya Nyungwe, bagiye gushaka itabi riguranwa amata, ku Kitabi nyirizina.

15.Rwimbogo: Hahoze icyanya kinini kimeze nk’urwuri rw’imbogo ziragira zikicyura

16.Mu Kiryamo cy’inzovu: Hafi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi, hahoze hataha inzovu nyamunini itaravogerwaga, yahabaye imyaka agahiryi.

17.Mu Rwintare: Ntihavogerwaga, hatahaga intare , Umwami w’ishyamba

18.Rwinkwavu: Mu Karere ka Kayonza, igice kinini cyaho cyahoze muri Pariki y’Akagera. Abahigi bari barasakiwe n’inkwavu zaho (inkwavu z’ishyamba), kenshi batumwaga n’abagore babo, nk’inyama inurira yo kubashimisha mu bihe bidasanzwe.

Amazina akomoka ku kumvirana indimi z’amahanga

19.Beretwari: Agasanteri kari mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo.Iri zina bivugwa ko rikomoka ku nzu bogosheramo yahabaga yitwaga “Belle Etoile”, aba’turage bakayita Beretwari, ndetse izina rihita ryitirirwa agasanteri kose.

20.Godiyali : Mu Murenge wa Kicukiro, ahashyizwe nyuma gato ya 1978, icyapa cyamamazaga ubwoko bw’amapine yitwa “Good Year” yari atangiye gucuruzwa mu Rwanda, ahari hamenyerewe ayitwa “Michelin”.

Izina ry’aya mapine (Good Year), n’abatazi icyo icyo cyapa cyari kimaze basomaga Godi-yali, icyari icyapa giha izina aho kiri hitwa Godiyali hatyo, imyaka isaga 35 irashize.

Hari n’andi menshi ashingiye kuri byinshi

21.Kuri 40: Iri zina naryo ryafatiye ku cyapa ariko cyo kitamamaza, ahubwo cyasabaga imodoka kugabanya umuvuduko mu Gasanteri kahoze i Nyamirambo, aho abagore, abana n’urubyiruko bahoraga bacicikana umuhanda barawugize umuharuro

22.Kuri 12, Kuri 15, Kuri 19: Ahantu hafite inyito z’imibare, ifatiye ku mubare w’ibirometero (km), uvuye mu Murwa Mukuru wa Kigali, ahahoze Gare Routiere (ubu hubatse umuturirwa KCT)

23.Gakubangutiya: Agasanteri gaherereye mu karere ka Nyagatare.Abazi amateka yaho bavuga ko hajyaga hacururizwa inzoga, abagore n’abagabo bamara kuzinywa zikabatera gusinda abagabo bagatangira kuzamura ingutiya z’abagore basangiye, , biti hi se abagore bakabyigenzereza batyo, bagakomeza ibirori bahita mu Gakubangutiya.

24.Ku cya Cya Mitsingi: Ni mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva ahitwa mu Giporoso werekeza i Rwamagana. Abahabyirukiye bemeza ko hahoze icyapa kinini cyamamaza inzoga ya Mutzig, cyahashyizwe nyuma gato y’uko igera mu Rwanda, kiranahitiritwa kugeza ubu, imyaka ibaye 26.

25.Bannyahe: Ni urusisiro ruherereye mu karere ka Gasabo hafi y’ahitwa i Nyarutarama. Bannyahe ituwe mu buryo bucucitse cyane kandi mu buryo buciriritse.Abahazi bavuga ko izina Bannyahe rikomoka ku kuba mu gihe hubakwaga insisiro byari bigoranye cyane kubona ubwiherero ku muntu ukubwe,…

26. Gahenerezo: Agace ko mu karere ka Huye, ku muhanda uva i Huye werekeza i Nyamagabe, munsi ya Gereza ya Huye. Abatuye mu Gahenerezo bavuga ko iri zina rikomoka ku kuba abaturage baho baragiraga amahane agasozwa barwanye inkundura “barwanaga umuhenerezo”.

27.Kiderenka: Mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, hafi y’ikiraro kinini cya Nyabugogo. Ni agace kazwiho kuberamo ibyaha by’ubusinzi, uburaya n’ibindi, ari nayo nkomoko y’izina mu kiderenka, bivuga “Mu birara” , bivuye ku ijambo ry’igifaransa “Délinquants”. Kuwa 31 Gicurasi 2015, amwe mu mazu acucitse y’ubucuruzi bw’amapine ahari yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Hari amazina akomoka ku migenzo, imihango n’imiziririzo

28. Mu miko y’Abakobwa
29. Ku Karwa k’Abakobwa – Nyamasheke
30. Ku Mana y’Abagore – Karongi
31. Ku Mulinzi w’Imandwa – Mu Mayaga
32. Nkotsi na Bikara (Ishyamba)
33. Manyinya na Maganya (Ishyamba)
34. Kivumu cya Mpushi
35. Mu Twicarabami
36. Ku Mukindo wa Makwaza

Hari andi akomoka ku ndimi z’impugu zahoze atari u Rwanda

Ni amazina atari mu Kinyarwanda mwimerere, kuko akomoka ku duce twahoze ari impugu z’amahanga, u Rwanda rutarahigarurira. Amwe muri yo yumvikanamo Urufumbira, Urunyankole, Urukiga, Igihavu (Amahavu), Amashi, Igiha, n’izindi ndimi.

Amwe muri yo :

37. Nyabwishongwezi
38. Rwempasha
39. Shangasha
40. Katabagemu
41. Komacara
42. Gashanda
43. Mahama

Mahama hari inkambi y’impunzi z’Abarundi

44. Nasho
45. Gakurazo
46. Shangasha
47. Itabire
48. Idome
49. Batima
50. Sure

Ducumbikiye aha, nk’igice cya mbere cy’amazina 200 y’ahantu hafite inyito zidasanzwe hirya no hino mu Rwanda. Mu gice cya kabiri tuzakomeza n’urutonde rw’andi mazina 150.

Mu mazina twabagejejeho mbere uko ari 50, twabahaye ibisobanuro binyuranye bifatiye ku nkomoko.

Muri iyi nyandiko turakomeza n’andi 200, ariko yo ntitugaragaza inkomoko, ni ahanyu kuzishakisha nkamwe muhatuye, muhavuka se, cyangwa abashakashatsi mu by’umuco, ururimi n’amateka by’u Rwanda.

Amazina twavuzeho birambuye ubushize ni aya akurikira:

Ahantu hafite inyito zidasanzwe zifatiye ku mateka

1. Nyamirambo
2. Gakinjiro
3. Kicukiro
4. Rwamagana
5. Mu Kanogo
6. Mburabuturo
7. Nzega
8. Ngurugunzu
9. Budurira
10. Zoko

Ahantu hafite amazina ashingiye ku bimera n’inyamaswa byahahoze

11. Kimisagara
12. Kimironko
13. Nyarugenge
14. Kitabi

15. Rwimbogo
16. Mu Kiryamo cy’inzovu
17. Mu Rwintare
18. Rwinkwavu

Ahantu hafite amazina akomoka ku kumvirana indimi z’amahanga

19. Beretwari
20. Godiyali

Hari n’andi menshi ashingiye kuri byinshi binyuranye

21. Kuri 40
22. Kuri 12, Kuri 15, Kuri 19
23. Gakubangutiya
24. Ku cya Cya Mitsingi
25. Bannyahe
26. Gahenerezo
27. Kiderenka

Hakaba n’amazina akomoka ku migenzo, imihango n’imiziririzo

28. Mu miko y’Abakobwa
29. Ku Karwa k’Abakobwa – Nyamasheke
30. Ku Mana y’Abagore – Karongi
31. Ku Mulinzi w’Imandwa – Mu Mayaga
32. Nkotsi na Bikara (Ishyamba)
33. Manyinya na Maganya (Ishyamba)
34. Kivumu cya Mpushi
35. Mu Twicarabami
36. Ku Mukindo wa Makwaza

Akomoka ku ndimi z’impugu zahoze atari u Rwanda

37. Nyabwishongwezi
38. Rwempasha
39. Shangasha
40. Katabagemu
41. Komacara
42. Gashanda
43. Mahama
44. Nasho
45. Gakurazo
46. Shangasha
47. Itabire
48. Idome
49. Batima
50. Sure

Nkuko inyito z’ahantu zinyuranye, haba ubwo n’imvugo ya bamwe iba inyuranye n’iy’abandi ba kure

Mu gice cya kabiri cy’iyi nkandiko, dukomeje n’andi mazina 200

Ahandi hantu hanyuranye hafite inyito zidasanzwe

51. Kuri Sha – Gasabo
52. Mbwe – Burera
53. Mvejuru
54. Rwarutabura
55. Ruvumvuti- Gisagara
56. Kanzayire (Camp-Zaire)
57. Karabaye – Nyarugenge
58. Akumunigo – Nyarugenge
59. Meraneza-Nyarugenge
60. Nkurubindi- Gisagara

61. Cya nyirangegene-Nyagatare
62. Akamerwe- Gisagara
63. Mukoto – Rulindo
64. Ngiryi – Rulindo
65. Kadehero – Kamonyi
66. Nyakaliro
67. Kataburara – Kamonyi
68. Kabyiniro – Ngororero
69. Kanyarira – Ruhango
70. Dawurimwijuru – Ngororero

71. Batikoti – Rubavu
72. Tyazo – Rusizi
73. Pindura – Ngoma
74. Tarinyota – Nyarugenge
75. Mujyajyaro – Ruhango
76. Zindiro – Gasabo
77. Idome – Ngororero
78. Kazabe – Ngororero
79. Jenda – Nyabihu
80. Kobo – Kicukiro

81. Akasemabondi – Gisagara
82. Rukoto – Nyanza
83. Batima – Bugesera
84. Bunigo – Burera
85. Cyuru – Gicumbi
86. Cyakabiri
87. Bwishaza
88. Rwoga
89. Cyuve
90. Mu Ntora –- Gisozi

91. Gakurazo
92. Mu Kajagari
93. Shaba
94. Cyumbati
95. Juru – Bugesera
96. Shyara – Bugesera
97. Mwiri – Kayonza
98. Mu Rwiri
99. Ndego – Kayonza
100. Ku Ntenyo

101. Muyogoro – munsi y’ibisi bya Huye, Kuri Sha,
102. Mu Kanyerere-Cyungo- Rulindo
103. Kuri Mbyo – Mayange
104. Kuri Shaba
105. Ku Kora
106. Mu Kobo
107. Mu Kato – Huye
108. Mu Irwaniro
109. Mu Gakenyeri – Nyanza
110. Ku Gatsinsino – Nyanza

111. Ku Mugonzi – Nyanza
112. Ku Ryinyo (Mukamira)
113. Mudasomwa
114. Gacurabwenge
115. Mu Byahi
116. Kuri Bulanga
117. Mugandamure
118. Bweramvura
119. Bweramana
120. Bunyambiriri

121. Gitondorero – Nyamagabe
122. Gashanda – Ngoma
123. Jarama – Ngoma
124. Mutenderi – Ngoma
125. Fumbwe
126. Ku Gasaraba, Kanombe
127. Kiramuruzi – Gatsibo
128. Shyara – Gatsibo
129. Nyagihanga Gatsibo
130. Gahini – Kayonza

131. Kabare Kayonza
132. Mushikiri – Kirehe
133. Rukumberi – Ngoma
134. Jarama
135. Gashanda
136. Kazo
137. Mimuli
138. Tabagwe
139. Nyabitekeli
140. Ndego

141. Rushaki
142. Muhambo
143. Bwisige
144. Cyinyami
145. Budaha
146. Cyinzuzi
147. Nyagahanga
148. Tovu
149. Rujanjara
150. Nyabyondo

151. Butandi
152. Rubagambavu
153. Kinyababa
154. Rwerere
155. Iwawa
156. Munyiginya – Rwamagana
157. Musha
158. Mwulire
159. Kigufi
160. Cyingogo

161. Nduba
162. Rusororo
163. Niboye
164. Rwezamenyo
165. Bungwe
166. Cyanika
167. Ku Gatebe
168. Ku Ntebe
169. Kagogo
170.

171. Nemba
172. Rugendabali
173. Gihindamuyaga
174. Rusarabuge
175. Manyagiro – Gicumbi
176. Ruvune
177. Ntarabana
178. Kansi
179. Nyakizu
180. Gishamvu

181. Gacurabwenge
182. Ngamba
183. Nyarubaka
184. Kisaro
185. Buyoga
186. Kabacuzi
187. Kibango
188. Nyabinoni
189. Buruhukiro
190. Gasaka

191. Uwinkingi
192. Cyabakamyi
193. Rwabicuma
194. Busasamana
195. Bweramvura
196. Cyahinda
197. Nyabimata
198. Mudasomwa
199. Ruramba
200. Mwendo

201. Rwishyura
202. Mutuntu
203. Sovu
204. Jenda
205. Jomba
206. Cyintobo
207. Buharambogo
208. Kanjomba
209. Bushekeri
210. Gashonga

211. Bushenge
212. Shangi
213. Mururu
214. Nkaka
215. Mabanza
216. Nzahaha
217. Nyundo
218. Mushonyi
219. Mushubati
220. Mututu

221. Muyunzwe
222. Murunda
223. Murundi
224. Boneza
225. Ruragwe
226. Mu Kaniga
227. KU Rwara
228. Kuri Ngwa
229. Cyenkwanzi
230. Kuri Rwa

231. Muvumba
232. Lyabega
233. Nyakayaga
234. Nyamiyaga
235. Rwimiyaga
236. Cyabayaga
237. Nshili
238. Bweyeye
239. Gishoma
240. Mugandamure

241. Gafumba
242. Gafunzo
243. Gakenke
244. Kagano
245. Gahunga
246. Kinkanga
247. Ku itaba
248. Mu Irango
249. Mugusa
250. Rutobwe

Dusubikiye aha, nawe izina ry’aho utuye cyangwa uzi ryihariye, warisangiza abasomyi mu mwanya wagenewe ibitekerezo. Ufite igisobanuro cyaryo cyangwa inkomoko, byaba ari akarusho.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *