Dr Munyakazi yagaragarije Urukiko ko nta cyaha afite

Sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeli 2020 nibwo Dr Munyakazi yitabye Urukiko atangira kuburana mu mizi mu rubanza ubushinjacyaha bumureganamo na Gahima Abdou, Umuyobozi wa Good Harvest School. Abaregwa bombi bagaragarije Urukiko  uburyo ibyaha baregwa ari ibicurano.

Icyumba cy’iburanisha cyari cyakubise cyuzuye abaje gukurikirana urubanza, ku bury umucamanza abanje kubasaba guhana intera mu rwego rw’ingamba zo kwirinda Coronavirus, biba ngombwa ko bamwe bakurikirana urubanza bari hanze y’icyumba cy’iburanisha.

Dr Munyakazi ntaregwa kwakira ruswa nk’uko benshi babikekaga

Mu iburanisha ryafashe amasaha ane, umushinjacyaha yatangiye  asobanura ibyaha abaregwa bombi bakurikiranyweho. Kuri Abdou Gahima uyobora Ishuri Good Harvest, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyha cyo gutanga indonke. Kuri Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Minisitiri Wungirije Muri Minisiteri y’Uburezi ashinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Ubushinjacyaha  bumukurikiranyeho kuba icyitso mu itangwa ry’indonke no gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite.

Kuba icyaha cyo kwakira ruswa kitari mu byo aburanishwaho, byashushe nk’ibitungura abari mu Rukiko, bafatiye ku kuba Perezida Paul Kagame aherutse gutangariza mu mwiherereo w’Abayobozi ko hari ibimenyetso bihamya ko Dr Munyakazi yakiriye ruswa ya 500.000 Frw

Abaregwa bavuga ko ibyo bashinjwa nta shingiro bifite

Ibi byaha byose bakekwaho (kuko batarabihamwa n’Urukiko), bombi barabihakana, bakavuga ko no kubikora bitari gushoboka.

Dr Isaac Munyakazi asobanura ko atari gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite, mu gihe ibyo aregwa yakoresheje ubwo bubasha bitari mu nshingano ze. Asobanura neza ko icyashobokaga mu nshingano ze ari ugufasha Gahima kubona ibyangombw abya burundu by’ishuri rye bikabashisha iryo shuri kubona inguzanyo ya Banki n’inkunga bari bemerewe yo mu Bihugu  by’Abarabu, ariko Dr Munyakazi akavuga ko atahaye Gahima ibyo byangombwa kuko hari ibyo yabonaga ishuri rye ritaruzuza. Ati : “Nubwo Gahima ari inshutio yanjye, ibyo byangombwa sinari kubimuha atujuje ibisabwa”

Dr Munyakazi (muri kositime y’ubururu) na Gahima (muri kaki) imbere y’Urukiko

Munyakazi avuga ko ikibazo cya ruswa aregwa kubaho icyitso atazi iyo byavuye, kuko nta n’ibyo yigeze abona biba, mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko Gahima yayijyanye mu modoka ya Dr Alphonse Sebaganwa wo muri REB ngo amushimire ko yahaye ikigo cye umwanya mwiza kitakorewe.

Gahima Abdou nawe arabihakana, akavuga ko n’;iyo agira icyo atanga, yari kukigenera Dr Munyakazi baziranye, banasanganye aho kugiha umuntu atazi batanashyikiranye.

Ubushinjacyaha burasaba ko bafungwa, bo bagasaba guhanagurwaho ibyaha batakoze

Ubushinjacyaha bwashoje busabira Dr Munyakazi gufungwa imyaka irindwi naramuka ahamwe n’ibyaha akacibw aihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga. Ubushinjacyaha yasabiye kandi Abdou GAHIMA gufungw aimyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni ebyyiri, aramutse ahamwe n’icyaha.

Dr Munyakazi we yasabye guhanagurwaho ibyaha kuko ntabyo yakoze, naho Abdou Gahima we asaba guhanagurwaho icyaha, ahubwo Urukiko rugakurikirana abagize uruhare mu gusebya ishuri rye bamushinja ibitarabayeho.

Umwanzuro uzasomwa ku itariki ya 16 Ukwakira 2020. Aabregwa bombi bari kuburana badafunzwe.

John Williams NTWALI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *