Colonel-Major Bah N’daw ni we Perezida Mushya wa Mali

Sangiza abandi

Nyuma y’ukwezi n’igice igihugu cya Mali gikozwemo kudeta yahiritse IBK – Ibrahim Boubacar Keïta wari Perezida wa Repubulika, KURI UYU WA 21/09/2020 cyabonye Perezida w’inzubacyuho, umusirikare mukuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uwemejwe ni Colonel Major Bah N’daw wahoze mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, akaba yaranabaye umupilote w’indege z’intambara. Amashuri ye ya Gisirikare yayigiye mu Bufaransa no mu Burusiya.

Colonel-Major Bah N’daw yabaye umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere za Mali, kandi yabaye Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu asimbuye Soumeylou Boubèye.

Colonel-Major Bah N’daw

Bah N’daw yagizwe Perezida wa Mali nyuma y’aho ibihugu bigize umuryango w’ubuhahirane wa AfuriKa y’Uburengezazuba (CEDEAO) bisabye ko hashyirwaho Perezida w’umusivile, mu mzibacyuho igomba gutegura amatora.

Uwagizwe Visi-Perezida wa Mali ni Colonel Assimi Goita wayoboye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida IBK. Htagize impinduka zibaho, iyi nzibacyuho izamara amezi 18 (Umwaka n’igice), habone gukorwa amatora.

Colonel Assimi Goita

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *