Urujijo ku mwana washyizwe ku ngoyi aboshye amaguru n’amaboko

Sangiza abandi

Ku cyumweru tariki ya 20 Nzeli 2020 ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ifoto y’umwana muto uri mu kigero cy’abiga mu mashuri abanza aziritswe ku ngoyi ku ipikipiki.

Umwana aboheye inyuma bimwe bita “Akandoyi”. Azirikishije imikoba minini amaguru n’amaboko, aryamishije inda ku ntebe ahagana inyuma. Amaguru ye aranagana, ntakora hasi. Ukuruye ifoto ukayitegereza, umwana agaragara nk’uri guhumeka bimugoye.

Iyi foto yateye benshi kwibaza, baba abakoresha imbuga za Whatsapp mu matsnda basanwe bahuriramo, ikaba kandi yaranashyizwe ku rubuga rwa Twitter.

Nubwo nta bisobanuro byayitanzweho, uwayishyize kuri Twitter bwa mbere yagaragaje ko byabereye i Rutare mu Karere ka Gicumbi, ni mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ifoto yababaje bamwe mu babyeyi bakoresha imbuga nkoranyambaga

Ntabwo tugaragaza amazina y’abatanze ibitekerezo kuri iyi foto aho bahurira ku mbuga zinyuranye, cyakora bamwe muri bo bagize bati:

Ubu ni ubugome bukabije, Leta nitabare bwangu uyu mwana imuvuze, kugeza akize, kuko yababaye bihagije

Uriya mwana icyo yahohotewe, yagiriwe iyicarubozo. Uwabikoze abiryozwe

Ariko se akandoyi karacyabaho? Ese ubu amagufa yo mu gatuza k’uyu mwana ntiyaba yaturitse?

Umuhemu wakoze ibintu nk’ibi azahanishwa iki koko? Bazamubuze gutoroka nka cya gisambo cyakubise umugore ucuruza Mobile Money

Ibi ntabwo bikwiye uyu,  mugabo nta bumuntu bumurangwaho. This is unacceptable! This should stop!

Ariko mu Rwanda rwacu hamaze kuvuka imico mibi n’ingeso mbi z’ubugome n’ibikorwa bikakaye by’ubusimba bitarimo impuhwe na mba.  Ese iyi ni imico bamwe mu Banyarwanda basigaye barahura mu bihugu by’abaturanyi byagenze bite?  Ba Afande uwo mugabo nimumufata mubanze mumuhe ibibando ijana.

Ndababaye mbuze uko ngira. Niba uyu mwana afite ababyeyi, ubu bararira angana iki?

Police na RIB nibakore akazi kabo bamutwereke vuba hashoboka. Cyangwa bazabirangize kwa kundi.

Wasanga kandi bamuziza nko gucukura ikijumba cyangwa kumanura ipera.

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ibivugaho

Nyuma gato ya saa yine z’ijoro, Ku mbuga ya Twitter ya Police y’u Rwanda haje gutambutswa igisubizo cya Polisi ku bibazo bamwe bibazaga, kigira kiti:

“Mwakoze ku makuru mwatanze, Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto yafashwe. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare akurikiranweho ihohotera rikorerwa umwana, mu gihe umwana yajyanwe kwa muganga. Murakoze.”

Urujijo ni rwinshi ku mpamvu zatumye umwana ashyirwa ku ngoyi

Bitabaye gukerensa igisubizo cya Polisi y’igihugu, haracyari byinshi byo kwibaza ku cyateye iki gikorwa kuba.

Uyu mwana yakoze irihe kosa?

Police cyangwa RIB bamufatiye he?

Amakuru y’ibyabaye yabagezeho ate?

Umwana asanzwe abayeho ate? Abana na nde?

Kwa muganga umwana yajyanywe ni he?

Umwana yangijwe ku ruhe rugero?

Uwamuhemukiye ni muntu ki?

Kuki yahisemo igihano cyahitana umwana?

Ee yatagaga igihano cyangwa yihoreraga?

NDLR: Igisubizo cyose duhabwa kuri ibi mwibaza, turakibagezaho byihuse.

Williams / IREME News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *