Urutonde rwa Kaminuza zemerewe gusubukura amasomo

Sangiza abandi

Mu gihe itangira ry’amashuri ritegerejwe na benshi nyuma y’aho byemejwe n’inama y’Abaminisitiri, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri Makuru na za Kaminuza byemerewe gutangira muri uku kwezi, ibindi byiciro by’amashuri na byo ikazagenda bitangira guhera mu kwezi gutaha.

Mu ikubitiro, nubwo amashuri makuru na za Kaminuza byemerewe gutangira muri uku kwezi k’Ukwakira  2020, igenzura n’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi ryatumye hemezwa ko haba hatangiye za Kaminuza zikurikira:

Kaminuza esheshatu zemerewe kwigisha mu ishuri no ku ikoranabuhanga (Iyakure)

  • University of Global Health Equity y’i Butaro (UGHE),
  • African Leadership University (ALU),
  • African Institute for Mathematical Sciences (AIMS),
  • Carnegie Mellon University, Africa
  • Oklahoma Christian University
  •  Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).

Kaminuza eshanu zizasubukura imyaka yo hejuru

  • Kaminuza y’u Rwanda (UR),
  • Rwanda Polytechnic (RP) / umwaka wa nyuma,
  • Institut d’Enseignement Supérieur / INES Ruhengeri,
  •  Kibogora Polytechnic
  • Mount Kenya University/ Ishami rya Kigali.

Kaminuza enye zizasubukura amasomo yo mu ishuri mu myaka ya 3,4, 5

  • ULK / Université Libre de Kigali
  • Ruli Higher Institute of Health,
  • RTUC/ University of Tourism, Technology and Business Studies
  •  University of Kigali,

Kaminuza ebyiri abanyeshuri bose bazajya mu masomo

  • ILPD / Institute of Legal Practice and Development
  • Vatel Rwanda – International Hospitality School.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yatangarije Abanyarwanda ko n’izindi Kaminuza zizatangira gahoro gahoro, naho ibindi byiciro nk’amashuri yisumbuye yo akazatangira mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.

Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *