ADEPR idashumbwa abagore Leta iyishumbye umugore

Sangiza abandi

Itorero ADEPR (ryahoze ryitwa Association des Eglises de Pentecôte au Rwanda) ryahawe ubuyobozi bw’agateganyo bugizwe n’umuntu umwe, nyuma y’ihagarikwa ry’inzego Nkuru z’ubuyobozi.

Inzego z’Ubuyobozi z’itorero ADEPR zahagaritswe na Leta y’u Rwanda binyujijwe mu Rwego rw’Igihugu Rushoinzwe Imiyoborere, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwehjo umukono n’Umuyobozi Mukuru w’uru rwego Dr Kaitesi Usta.

ADEPR isanzwe igizwe n’inzego z’ubuyobozi  icyenda , ari zo:

1. Inteko Rusange
2. Inama y’Ubuyobozi
3. Biro Nyobozi
4. Komite Ngenzuzi y’umutungo n’imari
5. Akanama Nkemurampaka mu Itorero
6. Ururembo
7. Itorero ry’Akarere
8. Paruwasi
9. Umudugudu

 Izi nzego zirutanwa kandi zigakurikirana muri ubu buryo:

Muri izi nzego zose, izo hejuru zifata ibyemezo ku rwego rw’igihugu zahagaritswe na RGB, n’abaziyoboraga bakurwaho. Inzego zahagaritswe ni : Inteko Rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka.

Ububasha bwari bufitwe n’izi nzego bwabaye bushyizwe mu biganza bya Madamu Umuhoza Awureliya, usanzwe ari nawe izi nzego zizakorera ihererkanyabubasha kuwa 08/10/2020, mu gihe hazaba hagitegerejwe ubuyobozi bw’inzibacyuho buzagenwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.

Madamu Umuhoza Awureliya abaye umugore wa mbere ubaye ku isonga rya ADEPR mu myaka 80 imaze ishinzwe. Icyemezo cya RDB ntikimugira Umuyobozi usimbura uwavuyeho, ariko nyuma yo guhagarikwa kwa bose, niwe rukumbi usigaranye umwanya w’ubuyobozi uri hejuru y’indi yose muri ADEPRkugeza ubu, mu gihe hatarashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Nubwo hagiye hagaragara rimwe na rimwe abagore bifuzaga kuba abashumba muri ADEPR, ntibyigeze bibakundira, ndetse bamwe mu bataranyuzwe nabyo bayobotse andi madini abibemerera, ariko abenshi ni abakomeje kugendera kuri iri hame ADEPR yubahiriza kuva mu mwaka w’1940.

Kutemerera abagore kuba abashumba, ADEPR kimwe n’andi madini amwe n’amwe agendera ku kiragano cya kera, bikomoka ku kuba mu gihugu cya Israel gifatwa nka gakondo ya ba Sekuruza b’ukwemera kwa Gikiristo, nta mugore wabaga yemerewe imirimo y’ubushumba, yamye ari umwihariko w’abagabo.

Bamwe mu bayoboye ADEPR mu bihe bitandukanye

Itangira ry’amakimbirane muri ADEPR

Amakimbirane muri ADEPR amaze igihe kirekire, ariko akaba yaratijwe umurindi n’iyeguzwa rya Rev. Pasiteri Samuel Usabwimana, nawe wakuweho na RGB mu mwaka wa 2012, kuva icyo gihe hakaba hararanzwe amakimbirane y’uruhererekane mu buyobozi bwose bwamukurikiye, kugeza ku bwa none bwakuweho na Leta.

Rev Past Usabwimana Samuel yari amaze iminsi agerageza gukemura ibibazo by’amakimbirane muri ADEPR ashingiye ku ivanguramoko n’itonesha ryavugwaga mu miyoborere y’indembo zimwe na zimwe.

Kuwa 17/03/2012, Usabwimana Samuel yagize ati: ” Itorero nureba neza uzasanga nta makimbirane rifite, ni akabazo gatoya k’abantu bake kandi nikamara gusobanuka neza, nta makimbirane azongera kugaragara. Byatewe n’amateka n’abagerageje kudufasha baradufashije ariko ntibyakunda ubu rero turagenda twiyubaka kuko twigishijwe inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge kandi zarinjiye.”

Nyuma y’amezi make, Rev Past. Usabwimana Samuel na Komite yari ayoboye bahagaritswe na RGB.

Itangazo rya RGB rihagarika inzego z’ubuyobozi za ADEPR

Williams

6 thoughts on “ADEPR idashumbwa abagore Leta iyishumbye umugore

  • 3rd October 2020 at 7:16 am
    Permalink

    Uyu muidamu ni umubyeyi mwiza cyane kandi w’imfura, rwose Leta yacu izi kureba kure

    Reply
  • 3rd October 2020 at 7:23 am
    Permalink

    icyo nari ngie kuvuga nibuts eko kitashoboka, kuko iwacu muri ADEPER batemera ko abagore bayobora, naho ubundi nari kuzasaba ko ahubwo ari we wazarigumana, kuko ni umukristo muzima nka Samuel wacu batunyaze tukaba impehe

    Reply
  • 3rd October 2020 at 7:50 am
    Permalink

    Ese ko mbona uyu muriro umaze igihe muri iri dini uzazima ryari?

    Nibabikore nka Rayon babashakire Abdallah, ubundi ikibazo gikemuke

    Reply
  • 3rd October 2020 at 9:18 am
    Permalink

    Erega mwa bantu mwe ikibazo gisigaye kiri muri ADEPR nuko nyuma yo kubwa Samuel hinjijwemo abantu batanateganyaga kubazaba ba pastor abo rero baje bishakira indamu zabo bakigwizaho imitungo kandi na nubu baracyarimo kuva icyo gihe rero buri wese aba yumva yarya gusa,Gusa Leta nijya kugena abo iba iriragije izite ku bunyangamugayo kuko abenshi bari mu nzego zavuyeho bari mubatije umurindi akavuyo kugira ngo babone uko basahura umutungo reba bamwe bari bamaze kuzuza za etage kandi nta handi bayakuraga atari mu idini ngaho abasonze za compassion mbese leta tuyifitiye ikizere ko izatuzanira abantu b’inyangamugayo batiba pe kuko intandaro ya bino byose ni ugushaka kwigwizaho imitungo ivuye muri rubanda mu buryo nakita ubujura pe

    Reply
  • 4th October 2020 at 4:43 am
    Permalink

    None se Makombe, ubu urabona Leta izakura he abantu bo kuzahura ADEPR koko?
    Nagerageje gutekereza, ndashakisha ndaheba. Kerak nitugarurira Samuel nibura

    Reply
  • 11th October 2020 at 5:07 pm
    Permalink

    None se iri torero ADPR ryabaye ikigo cya leta ryari?Biteye isoni n’agahinda kumva RGB ariyo isigaye igenera ADPR abayobozi,mugihe twari tuziko riyoborwa n’abantu batoranijwe n’Umwuka Wera!!Erega iri torero ngo ni ADPR rizace amazimwe ribandwe habona ryibere ishyaka rya politiki cg.ikigo cyegamiye kuri leta kuko nibyo birikwiye.Ntirikirangwamo abantu bayoborwa na Mwuka wera pe!Rigeze aho Sawuli yarageze ubwo yajyaga Endori.Uwiteka narihagurukirize Dawidi aritabare kuko rigeze kumanga.Yezu ati”ibya Kayizari mubihe Kayizari n’iby’IMANA mubihe IMANA.ADPR iti”iby’IMANA nimubyereke Kayizari abitugabanye cg.dufatane mungoto.Hahaha!haha!!Yewe mwararwiyambitse.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *