Hitimana arasaba kurenganurwa ku cyasha yasizwe mu myaka 26 yose

Hitimana Appolinaire , umusaza w’imyaka 68 utuye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko akeneye ubutabera ngo arenganurwe ku cyasha yasizwe n’ifoto yafotowe mu buryo atagizemo uruhare, magingo aya ikaba yifashishwa nk’icyitegererezo cy’umujenosideri ruharwa.

Ni ifoto yafotowe tariki ya 12/6/1994 ahazwi nko mu cya Kabiri umuntu agiye kugera mu Mujyi wa Muhanga, icyo gihe hitwaga Gitarama.  Byakozwe n’umunyamakuru gafotozi w’umwuga w’umunyamahanga, wataraga amakuru ku bwicanyi na Jenoside byakorwaga muri icyo gihe, amafoto akayoherereza ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, yakoreraga.

Havuzwe byinshi ku wafotowe, bamwe bakemeza ko yapfuye, abandi bakavuga ko asaziye muri Gereza mu gihe hari n’abashimangiraga ko bazi neza aho aherereye mu buhunzi hanze y’u Rwanda, ariko ntibahurize ku gihugu yahungiyemo.

Ifoto Nyirabayazana ku bibazo bya HITIMANA Appolinaire, mu mwaka wa 1994

Nyuma y’igihe kirekire dushakisha amakuru ye nyayo, twaje kumenya ko akiriho, tunyarukirai Shyogwe aho atuye, tumwereka ifoto imwitirirwa tumubaza niba uyiriho hari aho amuzi, atwemerera ko ariwe, turaganira byose abituvira imuzingo.

Hitimana appolinaire ati: “Mu mwaka w’1994, ubwo amasasu yari menshi yerekeza muri kino gice dutuyemo, twazinze utwangushye turahunga, tutitaye kumenya ngo ayo masasu araturuka ku ruhe ruhande mu bahanganye. Najyanye n’umugore n’abana, duhungira i Gatenzi. Ariko kuko umugore wanjye yari atwite, kandi tudafite icyo turya mu nkambi, nanyuzagamo nkaza kureba utwaka twasigaye mu mirima , nkanareba ko hari icyasigaye mu nzu, nkashyira umuryango wanjye, tugasunika iminsi.”

Yakomeje avuga uburyo yaje gufotorwa. Ati: “Mu kwezi kwa gatandatu, ku itariki ntibuka neza nagarutse mu rugo, ariko ngeze mu Cyakabiri mpasanga abasirikare benshi, bambaza iyo mva n’iyo njya, mbabwira ko ngiye kureba utwaka mu rugo, baransaka basanga mu mufuka nari mfite harimo umuhoro, bantegeka kuwuzamura nkanasobanura icyo ngiye kuwukoresha, ndabasobanurira mbabwira ko nywifashisha ntutira mu mirima yanjye yabaye ibigunda, ukamfasha guhumbahumba imyaka, nuko barandeka. Cyakora ubwo nazamuraga umuhoro nabonye umugabo wamfotoreraga hakurya y’umuhanda, ariko sinabyitayeho, nari mfite ubwoba ko nahemukirwa. Umuhoro wanjye abasirikare barawugenzuye basanga nta kimenyetso cy’urugomo nawukoresheje, barandeka ndagenda, sinari nzi ko ifoto yafashwe hariya uwo munsi izankurikirana ubuzima bwanjye bwose.”

Nyuma ya Jenoside Hitimana yatahutse kimwe n’abandi benshi batari bafite icyo bishinja, akomeza gutura mu nzu ye kugeza ubwo hatangiye inkiko gacaca, agatorerwa kuba muri komite y’inyangamugayo ziburanisha imanza za Jenoside ku musozi yari atuyeho.  Rimwe basuwe n’uvuye i Kigali nawe ukurikirana iby’imanza za Gacaca, ababwira ko uwo musaza ashobora kuba yarishe abantu, kuko ifoto ye imanitse mu Rwibutso rwa Jeonside ku gisozi acigatiye umuhoro. Byabaye ngombwa ko ahagarikwa mu  nyangamugayo ngo akorweho ipererza nibiba ngombwa, na we aburanishwe. Byose byarangiye abaye umwere, cyakora ntiyasubijwe mu nyangamugayo ziburanisha gacaca.

Tumusura twamubajije uko yasobanura ibyo kuba ifoto yaramukurikiranye atubwira ko yahoze ari umwe mu bashinzwe umutekano muri  Kiliziya ya Ruhina, akanashyira mu myanya abaje kuhasengera, ariko kuva ifoto ye yamenyekana yarahacitse, aho agiye  no mu bindi bikorwa bakamuryanira inzara ngo “dore ya nterahamwe ruharwa yamaze abantu”, no ku isoko agatumayo umugore n’abana. Byarangiye ahawe akato, akajya yibera iwe no mu mirima ye, ubundi agasurwa n’inshuti nke n’abo bafitanye amasano bonyine ariko we atabasha kubasura.

Mu bucukumbuzi bwakozwe na IREME NEWS, twashakishije uwamufotoye, tumenya ko yitwa Alexander Joe, utuye ubu muri Madagascar, aho ari mu kiruhuko cy’izabukuru.  Kuri telefoni yatubwiye ko yibuka neza iby’iriya foto, ashimangira ko atayifashe ahabereye ubwicanyi, ko ahubwo ari umuntu yafotoye, mu gihe yabonaga ahagaritswe n’abasirikare bakamuvugsiha, abundi bakamureka agakomeza urugendo rwe. Alexander Joe avuga kandi ko nta bariyeri yari ahafatiwe ifoto, ko ahubwo ai ku muhada, ko nta n’abandi basivile bari bahari uretse abasirikare banyuranagamo, nabo batari benshi. Ibi bitandukanye n’ibyanditse kuri iriya foto mu Rwibutso rwa Kigali, ahavugwa ko ari ifoto y’interahamwe yari kuri bariyeri.  

Twasubiye i Shyogwe ahatuye Haitimana Appolinaire, tubaza uwari umuyobozi w’Urukiko Gacaca , ari nawe wari ukuriye inyangamugayo zaburanishaga, aduhamiriz ako bashakishije icyaha kuri Hitimana bakakibura, twanabajiej abandi baturage bari bahatuye, bos ebamutangaho ubuhamya buzima, butarimo urugomo n’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nongeye kubaza Hitimana Appolinaire icyo yifuza gukorerwa, avuga ko asaba inzego z’ubutabera kumurenganura, iyo foto igakurwaho kuko igikomeza kumusebya, ati: “Simburana indishyi dore ndisaziye, ariko n’iyo bayivana hariya hantu, jye n’umuryango wanjye twaba tuvanyweho urubwa twatewe n’iriya foto imvugaho ibitari byo”.

Mu kugerageza kuvugana na Minisitiri w’Ubutabera ntibyadukundiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge  Fidèle Ndayisaba yadutangarije ko uyu musaza akwiye kurenganurwa koko, ariko bigashingira ku kubanza gukora iperereza ryimbitse kugira ngo haboneke amakuru mpamo ntayegayezwa.

Dr Bizimana Jean Damascène ukuriye Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) ari nayo ifite inzibutso mu nshingano zayo ntiyemeye kugira icyo atangaza kuri iyi ngingo, biba ngombwa ko tubibaza Perezida w’Urukiko rw’ikirenga mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Dr Nteziryayo Faustin ukuriye Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko iki kibazo yakimenyeye mu itangazamakuru, kandi ko kiri mu byo afitiye gahunda yo kuganiraho vuba na Minisitiri w’Ubutabera hakarebwa uko cyakemuka.

Nubwo mu kiganiro cya Video yagiranye na IREME News yavugaga atakambira Perezida wa Repubulika, kugeza uyu munsi Hitimana Appolinaire aracyategereje ubutabera, aho bwaturuka hose, nk’uko abyivugira.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *