Covid19:Amasaha y’umukwabu w’ijoro yagabanyijwe

Sangiza abandi

Inama y’Abaminisitiri yateranye none kuwa 12 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe ingamba nshya zoroshya bimwe na bimwe mu ngamba zisanzweho mu kwirinda no gukumira Coronavirus mu Rwanda.

Zimwe mu ngamba zorohejwe harimo ni ukugabanya amasaha y’umukwabu wa nijoro (lockdown), akaba uva isaa yine z’ijoro (22h00) kugeza isaa kumi z’Urukerera (04h00), aho kuba kuva isaa yine z’ijoro (22h00) kugeza isaa kumi n’imwe za mu gitondo (05h00) nk’uko byari bisanzwe.

Ikindi cyorohejwe ni ukwemerera abakora umwuga wo gutwara abantu kubicaza ku ntebe zose, mu gihe buri ntebe ebyiri hicaragaho umuntu umwe gusa.

Ikindi cyorohejwe ni aho ama Hotel n’izindi nzu zakira abantu benshi zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo aho kuba 30% nk’uko byari bisanzwe.

Soma birambuye ibyemezo by’inama ya Leta (12/10/2020)

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *