Col Byabagamba ati “Sintinza urubanza kuko ni jye ufunze”

Sangiza abandi

Mu isubukurwa ry’urubanza ruregwamo Colonel Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, urubanza rwongeye gusubikwa rutaburanishijwe kubera inzitizi zazamuwe n’uregwa.

Ni ku nshuro ya gatatu uru rubanza rusubitswe rutaburanishijwe, Colonel Tom Byabagamba akavuga ko atiteguye kuko atarabona dosiye irimo ibyo aregwa n’ibyo ashinjwa.

Ni urubanza Tom Byabagamba aregwamo kwiba telephone igendanwa, yakoreshaga aho yari afungiye, nk’uko byemezwa n’Ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko abona Tom Byabagamba atinza urubanza nkana, Col Byabagamba ahawe ijambo avuga ko nta nyungu afite mu gutinza urubanza kuko ari we ufunzwe, mu gihe yabwiraga umushinjacyaha ati wowe uri hanze uridegembya.

Umucamanza yabwiye Tom Byabagamba ko ku nshur itaha urubanza ruzaburanishwa hatitawe ku nzitizi izo ari zo zose.

Ni urubanza rwabaye umutekano urinzwe mu buryo bukomeye n’abasirikare, mu gihe Tom Byabagamba afatwa nk’utakiri mu gisirikare nyuma yo gukatirwa n’inkiko za gisirikare n’urw’ubujurire, mu rubanza rwarangiye.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwaratangaje ko Tom Byabagamba azakurikiranwaho ibyaha bishya byo gushaka gutotoka, ariko birangira arezwe kwiba telefoni ngendanwa.

Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *