Ku nshuro ya mbere Polisi irashe ukuguru aho guhamya icyico

Sangiza abandi

Nyuma y’igihe kirekire abashinzwe kurinda imfungwa n’abagororwa bazwiho agahigo ko kurasa mu cyico imfungwa yose ikekwaho gushaka no kugerageza gutoroka, ku nshuro ya mbere umupolisi abashije kurasa ukuguru aho guhamya icyico.

Ibi byabaye  kuri uyu wa 18/10/2020 ubwo umupolisi yarasaga agakomeretsa ukuguru k’umugabo ukekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Uyu mugabo warashwe agakomereka yafatanywe udupfunyika 40 tw’urumojyi nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, uwafashwe akaba yari yadukuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umugabo warasiwe i Rubavu, ubwo yari ajyanywe mu kato ka Corona nk’umuntu uheruka hanze y’igihugu

Kuba Polisi itangiye kurasa byo gukomeretsa aho guhitana ukekwaho gushaka no kugerageza gutoroka, bije bikurikira umuburo watanzwe na Perezida Paul Kagame kuwa 06 Nzeli 2020 mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, akihanangiriza abakoresha imbaraga z’umurengera zirimo no kuraswa kw’abakurikiranyweho ibyaha. Icyo gihe Perezida wa Repubulika yagize ati: “Nahaye amabwiriza abakuriye Polisi ngo ababigizemo uruhare babibazwe ku mugaragaro kugira ngo abaturage babone isura nziza ya Polisi.”

Nyuma y’iri jambo ry’Umukuru w’igihugu , bamwe mu bapolisi batawe muri yombi, bucyeye bwaho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera atangariza TVR ko abapolisi bakoresha imbaraga zirenze izikenewe basanzwe bakurikiranwa ntibivugwe, ariko ko noneho bikaba bigiye kujya bitangazwa.

CP Kabera yagize ati: “.Nta mupolisi n’umwe ukwiriye kugaragara muri icyo kibazo cyo gukoresha ingufu z’umurengera.Imbaraga zigiye kujya ku kumenyekanisha uko umupolisi wakoresheje imbaraga z’umurengera ari gukurikiranwa ntibigarukire ku kuvuga ngo twafashe umupolisi runaka arafunzwe.Bigiye kurengaho abantu bamenye uko byagenze.”

Mu mezi umunani abanza y’umwaka wa 2020 hari hamaze kuraswa abasaga 20, ariko uwaherukwaga kuvugwaho cyane ni umusore warasiwe mu Ntara y’Uburasirazuba n’abandi babiri barasiwe ku mashuri ya Kimisagara, bombi bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Article by : Rwanda Police

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *