COVID19: Urusimbi n’ibiryabarezi birakomorewe

Sangiza abandi

Mu gukomeza gufungura ibikorwa bimwe na bimwe bifatiye ku kuba ubukana bwa Covid 19 bugenda bugabanuka mu Rwanda n’abayirwara bakaba bagabanuka cyane mu gihe abayikira biyongera, ibikorwa bishya byakomorewe ni iby’Urusimbi n’ibiryabarezi, bimwe bamwe bita imikino y’amahirwe.

Inama y’Abaminisitiri yateranye none kuwa 27 Ukwakira 2020 yashimangiye ikurikizwa ry’ingamba zisanzweho mu kwirinda Coronavirus, ihindura na bimwe.

Ku bijyane n’ikomorerwa ry’imikino y’urusimbi, iy’amahirwe n’ibiryabarezi, Inama y’Abaminisitiri yabyanzuye itya:

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro, nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ibikorwa by’urusimbi n’imikino y’amahirwe byemewe mu Rwanda birimo kugerageza amahirwe ku buryo amakipe ari butsinde (Betting), Slots Machine, Roulette, Amakarita yo mu byiciro binyuranye (Black Jack, Baccarat, Card Poker, …)

IREME News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *