BARCELONA FC: Perezida na Komite Nyobozi yose beguye

Sangiza abandi

Perezida w’imwe mu makipe makuru ku Isi Barcelona FC Bwana Josep Maria Bartomeu yeguye ku nshingano zo kuyobora iyi kipe, ahita anatangaza ko na Komite Nyobozi yose (Board of Directors) nayo yeguye.

Ni amakuru atangajwe mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira uwa 28/10/2020, akaba yashyizwe no ku rubuga rwa Barcelona FC nyuma gato ya Saa yine z’ijoro.

Abafana banyuranye ba Barcelona bahise batangira gusesengura iby’iyegura rya Perezida wa Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *