Green Party yungutse abarwanashyaka 100 bashya

Sangiza abandi

Abarwanashyaka basaga 100 ari nabo banyamuryango bashya Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryungutse, bemejwe na Biro Politiki y’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR/ Democratic Green Party of Rwanda), benshi bita Green Party.

Hafatiwe ku busabe bwabo bwo kuba bamwe mu bagize Green Party, aba banyamuryango bemejwe kuwa 31 Ukwakira 2020, nyuma  y’amahugurwa n’ibiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “itumanaho mu bihe bya Koronavirusi.”

Umunyamabanga Mukuru wa DGPR atangaza ko hakiriwe abarwanashyaka bashya ijana

Abagizeze Biro politiki ya Green Party bibukijwe ko Coronavirus ntaho yagiye, kandi ko ubukana bwayo burenze uko abantu benshi babikeka bakaba babikerensa. Bahawe ingero ku banyamahanga bari gusubizwa muri Guma mu Rugo bazira ko biraye bakoroshya ingamba zo kwirinda, cyangwa se bamwe ntibanazihe agaciro.

Abarwanashyaka ba DGPR bibukijwe ko bagomba kwitwararrika ingamba zose zo kwirinda Coronavirus mu buryo bwose bushoboka, kandi mu bijyanye n’itumanaho nko guherereanya inyandiko, amafaranga , ubutumwa n’ibindi, bagakoresha inzira z’ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumira iki cyorezo cya Covid19.

Senateri Hon. Alex Mugisha watowe mu minsi ishize akaba yaramaze no gutangira inshingano ze nyuma yo kurahira, yashimiye abarwanashyaka ba DGPR ku muhate bafite mu byo bakora byose, kandi ababwira ko kugirirwa icyizere gukomeje kubaho ari ikimenyetso ko bakoze amahitamo meza.

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda, Depite Dr Frank Habineza yashimye ihuriro ry’amashyaka ku cyizere bagiriye Alex Mugisha urikomokamo bakamutora, ubu akaba ari umusenateri.

Senateri Mugisha Alex

Ku bijyanye na Coronavirus, Dr Frank Habineza yavuze ko atari abarwanashyaka ba Green Party bireba gusa, ko ahubwo n’umunyarwanda wese aho ari yashyiraho ake mu kwirinda, kugira ngo iki cyorezo gicike vuba, hatabayeho kugikerensa ngo abantu birare.

Depite Dr Frank Habineza yakomeje kwishimira ko hari byinshi bikomeje kugerwaho bisanzwe biri muri gahunda politiki ya Democratic Green Party, akavuga ko bazakomeza ubuvugizi kugira ngo n’ibitaragerwaho bizashoboke, habayeho imikoranire n’abagize inteko, byose bigakorwa hagamijwe guteza imbere igihugu.

Depite Dr Frank Habineza asuhuza bamwe mu barwanashyaka ba DGPR
Abarwanashyaka ba DGPR bicaye bahanye intera mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *