Icyarimwe, abayobozi 3 bakuru ba REB bahagaritswe

Sangiza abandi

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa 02/11/2020 rihagaritse mu nshingano abayobozi batatu bakuru muri REB kubw’amakosa yo kunanirwa kuzuza inshingano.

Abayobozi bahagaritswe ni:

1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivuga ko bananiwe gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu mu buryo bukwiriye.

Ihagarikwa ry’aba bayobozi muri REB ribayeho umunsi umwe nyuma y’itangira ry’amashuri , igihembwe cya kabiri umwaka wa 2020/2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *