Miliyoni umunani zahawe buri mukinnyi w’Ikipe y’u Burundi

Sangiza abandi

Abakinnyi b’Intamba mu Rugamba (Izina ry’ikipe y’igihugu y’u Burundi) bari mu byishimo byinshi kubw’agahimbazamusyi ka miliyoni umunani z’amafaranga y’Amarundi (4000 $) kuri buri mukinnyi, nyuma yo gutsinda umukino uheruka.

Ikipe y’u Burundi yahise ifata umwanya wa Gatatu mu Itsinda nyuma yo kugira amanota ane, iyakesheje umukino yatsinzemo Mauritania, ikegukana amanora atatu.

Ni mu mikino yo guhatanira itike yo kwitabira irushanwa Nyafurika ry’Amakipe y’Ibihugu (CAN) rizabera mu gihugu cya Cameroun umwaka utaha wa 2021.

Mu mukino wari wabaye kuwa Gatatu ubereye mu gihugu cya Mauritania, amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, bityo buri imwe itahana inota rimwe.

Mu mukino wo kwishyura wabereye mu Burundi kuwa Mbere tariki ya 16/11/2020 kuri Stade intwari, yahoze yaritiriwe Louis Rwagasore, u Burundi bwihimuye kuri Mauritania buyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

Ibitego bibiri mu mukino wo kwishyura byatsinzwe na Saidi Ntibazonkiza ukiniria ikipe ya Younger Africans yo muri Tanzania. Uyu Saidi ni na we wari watsinze igitego u Burundi bwatahanye muri Mauritania.

Perezida w’u Burundi, Gen Ndayishimiye Evariste yasabwe n’ibyishimo, ashimira Intamba mu Rugamba kubw’ishema bahesheje igihugu abereye umuyobozi, bikaba n’intsinzi ku Barundi bose.

Ubwo yahuraga n’ikipe y’igihugu cye u Burundi kuwa Gatandatu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yizeye intsinzi, kandi ababwira ko we adahengera umukinnyi atsinze ngo abone kumushimira, ati :”Nje kuboha Morale, Abarundi bose barizeye intsinzi, kandi turizeye ko muzakomeza mutera imbera … nje ndabazaniye amata”

Gen Ndayishimiye Perezida w’u Burundi yahaye agashirikabute abakinnyi b’Intamba mu Rugamba

Yabahaye buri umwe umwe miliyoni enye z’amafaranga y’Amarundi yo kubatera akanyabugabo (Agashirikabute), nyuma yo gutsinda nabwo bemerewa izindi miliyoni enye kuri buri mukinnyi. Aya yo bayahawe n’Ishyirahamwe r’Umupira w’Amaguru mu Burundi nk’uko byatangajwe na Reverien Ndikuriyo urikuriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *